Print

Abadepite Batumije Minisitiri w’Ibidukikije mu nteko

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 5 May 2022 Yasuwe: 464

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yafashe icyemezo cyo gutumiza Minisitiri w’Ibidukikije kugira ngo atange ibisobanuro ku bibazo bigaragara muri serivisi z’ubutaka harimo ubutaka bushyirwa mu nyungu rusange ntibwandikwe kuri leta, ibyemezo by’ubutaka bisohoka ntibihabwe ba nyirabyo n’itinda ry’imitangire ya serivisi z’ubutaka muri rusange.

Mu bibazo byinshi bikubiye muri iyi raporo ku micungire y’ubutaka mu Rwanda, iyi raporo yerekana ko hari imanza 421 z’ubutaka leta yimuyeho abaturage ku nyungu rusange ariko ubutaka ntibwandikwe kuri leta.

Hari ibyemezo 347 by’ubutaka byasohotse muri 2011 na 2012 bikibitswe mu mirenge bitahawe ba nyirabyo, ndetse n’ikibazo cyo gutinda gutanga serivisi z’ubutaka ku baturage ku buryo mu turere 7 hagaragayemo gutinda gutanga serivisi z’ubutaka biri hagati y’iminsi 30 n’iminsi 689.

Nyuma yo kugeza iyi raporo ku nteko rusange y’umutwe w’Abadepite, bamwe muri bo bagaragaje icyifuzo cyuko hatumizwa abaminisitiri banyuranye bitewe nuko ikibazo cy’imicungire y’ubutaka kireba benshi.

Visi Perezida’w’iyi Komisiyo, Mukabunani Chrisitine avuga ko nubwo habayeho icyifuzo cyo gutumira benshi, inteko rusange yafashe umwanzuro wo kuba hatumijwe Minisitiri w’ibidukikije kugira ngo atange ibisonuro.

Impuguke mu birebana n’ibidukikije, Dr. Maniragaba Abias avuga ko imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa by’ibishushanyombonera cyane icy’Umujyi wa Kigali ngo ni uko cyaje gisanga hatuwe mugihe ahandi imiturire iza nyuma y’igishushanyombonera.

Aba badepite bagize iyi komisiyo bakoreye ingendo mu turere 13 hirya no hino mu gihugu hagati y’italiki 10-15 Ukwakira /2021.

Inkuru ya RBA