Print

Umwenda Maradona yambaye mu gikombe cy’Isi 1986 wagurishijwe akayabo kadasanzwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 May 2022 Yasuwe: 517

Umwenda wambawe na kizigenza mu mupira w’umupira w’amaguru, Diego Maradona mu irushanwa ry’igikombe cy’isi ryabereye muri Mexique mu 1986 yagurishijwe amadorali y’Amerika miliyoni 9 n’ibihumbi 300.

Icyo gihe, Maradona yatumye ikipe ya Argentine itsinda Ubwongereza ibitego 2-1 byose bya Maradona (ku munota wa 51 n’uwa 55),birimo icyo yinjije akoresheje ikiganza cye ariko umusifuzi ntarabukwe.Icy’Ubwongereza cyatsinzwe na Gary Lineker ku munota wa 81.

Icyo gitego cya Maradona cy’ukuboko cyataziriwe “ Igitego cy’ukuboko kw’Imana.”

Steve Hodge wahoze akina hagati mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, ni we washyize uwo mwenda muri cyamunara, nyuma y’imyaka 36 yari ishize awuguranye (awuhinduranyije) na Maradona, ubwo uwo mukino wamamaye wa kimwe cya kane wari urangiye muri Mexique.

Uyu mwenda watejwe icyamunara ku buhanga bwa none nicyo gikoresho cya mbere cyo mu mupira w’amaguru kigurishijwe amafaranga menshi.

Imyirondoro y’uwaguze uwo mupira Marodana yatsinze yambaye mu 1986 ntiyatangajwe.

Yinjiza icyo gitego cyahesheje intsinzi ikipe ye mu 1986, Maradona yasobanuye ko ari igitego cyinjijwe n’ukuboko kw’Imana hakoreshejwe umutwe wa “Maradona”.

Nyuma yuko Maradona apfuye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, Hodge yavuze ko uwo mupira utagurishwa.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020, Hodge yavuze ko hari "abantu bakomanga ku muryango wanjye ubudahagarara", anavuga ko amakuru yuko yari arimo gushaka kugurisha uwo mupira atari ukuri.

Icyo gihe yongeyeho ati: "Mbibonamo gusuzugura kandi si byo na gato. Ntabwo ugurishwa. Ntabwo ndimo kugerageza kuwugurisha".

Maradona afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakunzwe kandi bagakina neza.Yagiye avugwaho kunywa ibiyobyabwenge byinshi birimo kokayine.


IJWI RY’AMERIKA