Print

Ubuhamya bw’umukobwa witabiriye Miss Rwanda ufite ibikomere byo kubwirwa ko ari mubi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 5 May 2022 Yasuwe: 3919

Umuhoza Clarisse yavukiye Kicukiro mu mujyi wa Kigali avukira mu muryango w’abana barindwi ,abakobwa babiri n’abahungu batanu ndetse aracyafite ababyeyi bombi.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv yakomoje ku buzima bwe ,kuva akiri muto kugeza n’uyu munsi, avuga ko yagize ibikomere bikomeye yaterwaga n’amagambo mabi yabwirwaga avuga ko atari mwiza ,kugeza n’ubwo nawe yageze aho agatangira kubona ko nawe ari mubi koko.

Umuhoza avuga ko akigera mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza aribwo yatangiye kubwira amagambo mabi ndetse bamwe batangira kumuhimba amazina amusebya bitewe n’uburyo yarateye . Ariko ngo byaje kuba akarusho ubwo yagera mu mashuri yisumbuye aho yatotezwaga n’abagenzi be biganaga mu ishuri rimwe aho bamwe bajyaga mu kiruhuko we agasigara yicaye mu ishuri kugirango basi yihishe amwe mu magambo yabwirwaga muri icyo gihe.

Yagize ati" Yagize ati " Abenshi bambonaga nagumye mu ishuri abandi bari mu kiruhuko(Break) batekereza ko mfite ko ubwitonzi , ariko nabaga ntinya abamvuga n’abankomeretsa kuburyo iyo nashakaga kujya mu bwiherero nategerezaga ko abanyeshuri bose binjira nkabona gusohoka”.

Uyu mukobwa mu gahinda kenshi avuga ko uretse ibyo byamubayeho akiga nubu bikimukurikirana ati" kugeza uyu munsi abantu mbasha kwisanzuraho n’abantu duhurira muri korari kuko niho njya kereka wenda iyo nabonye akazi iyo atari ibyo mba ndi munzu kuko ntinya gusohoka kuko mba numva umuntu wese umbonye afite icyo antekerezaho cyane nko kunyura kubantu barenze umwe bintera ipfunwe rimwe na rimwe nkahindura inzira.

Clarisse yakomeje avuga ko kubera kubwirwa amagambo nkayo yafashe umwanzuro wo kwireba mu ndorerwamo nawe akabona ko ari mubi ati’ Naratashye mfata Miruwari ndireba nsaba Imana kwiyakira no kutarakarira ababimbwira kuko ndi mubi pe".

Clarisse yavuze ko mu mpamvu zatumye yifuza kujya muri Miss Rwanda yumvaga ashaka ko abantu bamwakira ndetse nawe ubwe akiyakira, ikindi avuga ko yifuza kwiga kandi nta bushobozi yari afite atekereza kuhashakira amahirwe kugirango azabashe kwiga.

Mu gahinda gakomeye yavuze ko naho yahakomerekeye ndetse Jolly yamukomerekeje kuburyo bwatumye yongera kubona ko ari bwa bubi burimo kumukurikirana.

Yagize ati" Jolly yambwiye ijambo rirambabaza uretse ko ritatuma tugirana ikibazo ariko ubwo nasobanuraga umushinga wange yambwiye ko statistic ndimo gutanga zidakenewe ndetse sinigeze mpabwa n’amahirwe yo gusoza gusobanura umushinga wange kuko bose bahise bakanda No mbona ko ari bwa bubi bwankurikiranye.

Yakomeje avuga ko na nyuma yifuje kureka Telephone kubera abamuhamagaraga bamwita umusazi, abandi bati siwe.

Clarisse yavuze ko ubuzima bwe bwose n’aho yageraga hose yagiye abura amahirwe ndetse no mukazi aho ageze hose cyangwa se no mubindi bikorwa abura amahirwe kubera isura ye.

Yavuze ko nyuma yo kujya muri Miss Rwanda akavugwa cyane kubera uko asa byamuteye kumva ko adakwiye kujya ahagaragara uretse kuguma munzu gusa.

Clarisse yavuze ko yafashe umwanzuro wo kujya muri Miss Rwanda kuko yabonaga arimo kwangiza ubuzima bwe ati nasanze abantukaga bagenda bagakomeza ubuzima bishimye ariko nge nkasigarana ibikomere.


Comments

Aimable kwizera 6 May 2022

Nta kabyishyiremo gusa sinamubi pee . ubwo namajwi ya shitani iba igira ngo yiyahure . Nta nkweto itagira iyayo


Ishema ryacu! 6 May 2022

uyu mukobwa ndumva yarihebye kandi asigaye yiyanga kugeza naho avuga ko ari mubi. kuba asenga niyongere asubize amaso inyuma yibuke ko nta muntu mubi ubaho kuko ibiremwa by’Imana byose ni byiza kandi na Clarisse arimo ndetse si impanuka kuba ariho.Imana iramukunda kandi natwe turamukunda niyisanzure kubantu kuko bose si abibone.
Nakwisabira abajyanama mu by’ihungabana kumwegera. Ikindi hakwiye gutekerezwa niba Miss Rwanda cyangwa amarushanwa y’ubwiza atategurwa muburyo butabangamira abantu cyangwa akazageza aho aba urubuga rw’akato cyangwa ubwibone kuri bamwe.