Print

Rodrygo warokoye Real Madrid yahishuye intego itangaje yahaye se mbere y’umukino wa City

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 May 2022 Yasuwe: 1771

Rutahizamu wa Real Madrid, Rodrygo Goes, yahishuye ko mbere yo guhura na Manchester City mu mukino wo kwishyura wa UEFA Champions League yari yagiranye intego na se umubyara ko atsinda ibitego 3 ariko atsinda 2 gusa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, nibwo uyu mwana yababaje City mu minota 2 ya nyumay’umukino ubwo yayitsindaga ibitego 2 byatumye amakipe ajya mu minota 30 y’inyongera yabonetsemo igitego cy’intsinzi cya Karim Benzema.

Rodrygo yashyize hanze ikiganiro yagiranye na se aho yari yamuhaye intego ko aratsinda ibitego 3 muri uyu mukino ariko ku bw’amahirwe make yatsinze 2 nubwo yinjiye mu kibuga ku munota wa 68 asimbuye Toni Kroos.

Uyu musore yabwiye ESPN ati: “Nateze na data ko nzatsinda ibitego bitatu, kariko natsinze ibitego bibiri gusa. Nabuze kimwe, nzakibona ku mukino wa nyuma. ”

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 90 n’uwa 91 yishyura icyo yari bari batsinzwe na Riyad Mahrez ndetse n’icyo bari baruhijwe mu mukino ubanza batsinzwemo ibitego 4-3 cyatumye Los Blancos igera ku mukino wa nyuma wa gatatu wa UEFA Champion League mu myaka itanu ishize.

Madrid izakina na Liverpool ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuwa 28 z’uku kwezi, usubiramo umukino wa nyuma wa 2018 Los Blancos yatsinze Liverpool ibitego 3-1.

Igitangaje nuko na Liverpool izakina umukino wayo wa gatatu wa nyuma wa UCL mu myaka itanu ishize.