Print

Kenya: Umufuka ushushanyijeho ishusho y’intare wahagaritse ubuzima mu gace

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 May 2022 Yasuwe: 2259

Abarinzi batatu b’ishyamba muri Kenya bahamagawe igitaraganya bitwaje imbunda kubera amakuru yavugaga ko mu gace bakoramo habonetse intare yazimiye.

Mu guhurura n’intwaro baje gutungurwa basanze ari igikapu cyo guhaha cyashyizwe mu ruzitiro n’umuturage nubwo cyari gishushanyijeho ishusho isa neza n’umutwe w’intare.

Umuhinzi umwe wo mu mudugudu wa Kinyana, ku birometero bike uvuye kuri parike ya Mt Kenya, niwe wateye induru avuga ko abonye intare hanze gato y’urugo rw’umukoresha we.

Uyu mufuka wari washyizwe mu ruzitiro na nyir’urugo , akaba yari yashyizemo ingemwe z’ibiti bya avoka kugira ngo bidapfa.

Umuyobozi wo muri ako gace, Cyrus Mbijiwe, yatangarije BBC ko nubwo nta makuru aherutse kuvugwa y’intare izerera muri ako gace, abaturage bakomeza gutaka ko amatungo yabo aburirwa irengero.

Uyu muyobozi yagize ati: "Twafashe ibyabaye nk’ukuri. Twabanje kureba ko abantu bose bafite umutekano hanyuma abashinzwe kurinda inyamaswa bakora iperereza basanga ari umufuka."

Nyir’urugo rwabonetseho uwo mufuka ushushanyijeho intare yari adahari igihe abashinzwe kwita ku nyamaswa bahamagarwaga.

Ageze mu rugo, bamubwiye ibyerekeye intare maze bamugira inama yo kwinjira mu nzu ye aciye mu muryango ku rundi ruhande rw’inyubako kure y’uruzitiro kugira ngo adahura nayo.

Uwo mufuka wo guhahiramo wari munsi y’idirishya hanyuma rifunguwe, abayobozi babona ko icyitwaga intare nta gihari,bagize ubwoba bw’ubusa.

N’ubwo habayeho kwikanga intare, abashinzwe inyamaswa zo muri Kenya bavuze ko bashimira "abaturage kuba bagize impungenge hagamijwe kugabanya ibyago byashoboraga kuba".