Print

Bwa mbere Perezida Putin yaciye bugufi asaba imbabazi Igihugu cya Israel

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 May 2022 Yasuwe: 1515

Putin yasabye imbabazi mu kiganiro cyo kuri telephone yagiranye Minisitiri w’intebe wa Israel Naftali Bennett, nk’uko ibiro by’uyu mukuru w’Igihugu byabitangaje.Gusa mu byo Uburusiya bwatangaje ku kiganiro cy’aba bategetsi ntiharimo gusaba imbabazi.

Minisitiri Sergeri Lavrov yavuze biriya agerageza gusobanura impamvu Ukraine irimo aba-Nazi nubwo bwose perezida wayo ari umuyahudi.Ku cyumweru, Lavrov yabibwiye televiziyo yo mu Butaliyani, nyuma y’iminsi Israel ikoze Umunsi wo Kwibuka Holocaust - umwe mu ikomeye ku kirangaminsi cya Israel.Yari asabwe gusobanura uko Uburusiya burimo kurwanya aba-Nazi muri Ukraine mu gihe Perezida Volodymyr Zelensky ubwe ari umuyahudi.Lavrov yarasubije ati: "Nshobora kuba nibeshya, ariko Hitler nawe yari afite amaraso y’abayahudi. [Kuba Zelensky ari umuyahudi] ntacyo bivuze. Abanyabwenge b’abayahudi bavuga ko abanzi bakomeye cyane b’abayahudi mu by’ukuri ari abayahudi."

Lavrov ibyo yabivuze mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cyo mu Butariyani Zona Bianca mu mpera z’iki cyumweru , nyuma y’iminsi mike gusa Israel mu munsi wo kwibuka, umwe mu minsi ikomeye cyane ku ndanga minsi y’abanya-Israel.

Minisiteri w’ubanyi n’amahanga wa Israel yarakajwe cyane n’ayo magambo ya Lavrov, amushinja urwango rw’Abayahudi (anti-semitism).

Uburusiya bukomeza gusubiramo ko imwe mu ntego yabwo mu ntambara kuri Ukraine ari icyo bwita "kuvana mu bu-Nazi" icyo gihugu, n’ubwo nta kimenyetso gifatika gihari kemeza ko icyo gihugu kitwara nk’ aba-nazi.

Israel isanganywe imigenderanire n’ibihugu byompi, Uburusiya na Ukraine, iri mu bya mbere mu kugerageza guhuza ibyo bihugu ngo bihagarike kurwana.

Sorce:Inkuru ya BBC


Comments

kajisho 6 May 2022

Iyinkuru iteye urujijo.mujye mwandika musubiramo Ibyo mwanditse mureke gu confusinga abantu.Titre muravuga ngo Putin yaciye bugufi asaba imbabazi,ariko muri paragraff yambere mukavuga ko mubyo uburusiya bwatangaje ntabyo gusaba imbabazi.none ubwo dufate Iki nkuri?