Print

Mu mafoto reba urutonde rw’ Abakobwa 10 bakina film ku Isi bakunzwe cyane kubera ubwiza bwabo burenze

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 May 2022 Yasuwe: 1024

Film ni ikintu gikunzwe kurebwa na bantu bose bitewe n’ ubwoko ikozwemo, mubakina ayo mafilm usanga barabaye ibyamamare bikomeye kubera kurebwa n’ abantu benshi bitewe nu kuntu iyo film iba yarakunzwe. Hakozwe urutonde rw’ abakobwa 10 bambere bakunzwe muri uyu mwaka wa 2018.

10. Francia Raisa

Francia Raisa ni umufaransakazi wavutse mu mwaka wa 1988, yatangiye gukina amafim akiri umwana muto. Yamenyekanye mu mafilm nka Dirty Lies na The secret life of Emily Brair.





9. Amber HeardAmber
Amber HeardAmber yavutse mu mwaka wa 1986 avukira ahitwa Austin mu mujyi wa Texas. Niwe mukobwa waje ku mwanya wa cyenda mu bakobwa bafite uburanga bakina amafilm.




8. Imogen Poots
Imogen ni umukobwa w’ imyaka 28 akaba afite ubwenegihugu bw’ Abongereza. Yamenyekanye muma film nka Need for speed, Green Room na a Long way down.

7. Scarlett Johanson
Johanson ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina muri Hollywood bitewe n’ amafilm yakinnyemo akomeye akabihuza n’ akazi gasanzwe akora ko kumurika imideli. Johanson wimyaka 32 yakinnye mu mafilm nka Iron Man, Avengers, na Captain America.





6. Margot Robbie
Margot Robbie niwe uza ku mwanya wa 6 mu bakobwa bikimero banakunzwe cyane muri hollywood muri uyu mwaka wa 2017. Yamenyekanye mu mafilm nka The Legend of Tarzan, hamwe na Focus akinana na Will Smith.




5. Emma Roberts
Emma Robets yavutse taliki ya 10 Gashyantare 1990. Yakinnye mu mafilm nka Nerve, American Horror story n’ izindi nyinshi.


4. Hailee SteinfeldHailee
Hailee SteinfeldHailee ukunzwe mu bakinnyi ba film ubusanzwe azwo no mu muziki doreko yagiye akora indirimbo zitandukanye. Uyu mukobwa yakinnye mu mafilm arimo The Edge of seventeen na True Gift.

3. Emmy Rossum

The Day after tomorrow, The Phatom of Opera, Dragon ball ni amwe mu mafilm uyu mukobwa yamenyekaniyemo.


2. Chloe Grace MoretzGrace w’ imyaka 20 ni umukobwa ukiri muto ariko akomeje kwigarurira imitima ya benshi biturutse ku bwiza bwe ndetse n’ ubuhanga agaragaza akina. Yakinnye muri Carrie, The 5th wave na if I stay.




1. Alexandra DaddarioAlexandra Daddario niwe mukobwa uza kumwanya wa mbere mu bakunzwe aho abantu benshi bamukundira amaso ye ajya gusa nk’ ubururu. Yakinnye mu mafilm yamenyekanye nka Baywatch, San Andreas na Burying The Ex.