Print

L’ONU yitandukanije n’umugambi wa UK wo kohereza impunzi mu Rwanda

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 6 May 2022 Yasuwe: 1011

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres ntashyigikiye umugambi w’Ubwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda, umugambi na Danmark iri gutekereza gukora.

Mu kiganiro cyihariye na BBC , Guterres wasozaga uruzinduko yagiriraga mu bihugu bya Senegal, Niger na Nigeria yayibwiye ko amasezerano y’Ubwongereza n’u Rwanda ku bimukira anyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Yagize Ati: "Ntekereza ko Uburayi bufite inshingano ku bimukira…kandi biri mu bigize ingingo ya gatanu y’amasezerano ya ONU, bikaba no mu mategeko mpuzamahanga."

Ubwumvikane bwa leta ya Kigali n’iya Londres bwanenzwe n’abantu batandukanye ku giti cyabo, n’imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi n’abimukira.

Kuri ayo masezerano u Rwanda ruzahabwamo miliyoni z’ama-Pound yo gufasha gutuza abo bimukira, Perezida Kagame aheruka gusobanura ko u Rwanda rutari mu bucuruzi bw’abantu ahubwo ari "igikorwa kigamije gufasha".