Print

Byagenze bite kugira ngo Bamporiki Edouard afungwe ari mu mashuri yisumbuye?

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2022 Yasuwe: 5166

Umunyapolitike Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’urubyiruko afungiwe mu rugo iwe kubera ibyaha bya ruswa akekwaho.

Mu Rwanda ntibimenyerewe ko umuntu afungirwa iwe mu rugo,ndetse benshi byabatunguye ubwo byatangazwaga na RIB.

Si ubwa mbere Bamporiki afunzwe kuko uyu munyapolitiki mu myaka ishize yatangaje ko ubwo yari arangije amasomo y’icyiciro rusange (tronc commun), atakoze ikizamini gisoza icyo cyiciro kuko yari afunzwe.

Yasobanuye ko igihe ibizamini byabaga we na bagenzi be batanu bari bafunzwe; ngo bitiranyijwe n’ibisambo bafungwa icyumweru cyose bafungurwa ibizamini byararangiye.

Nyuma yo gufungurwa, abo bari bari kumwe bagiye gukomeza mu mwaka wa kane ariko bajya mu bigo byigenga.

Uyu munyapolitiki yavuze ko we agifungurwa nyina yamusabye guhita ashaka umugore ariko we akabyanga.

Bamporiki yahise afata inzira aza i Kigali gushakisha umuhanzi Munyanshoza Dieudonné [Mibirizi] ngo amufashe mu buhanzi kuko bari barahuriye mu marushanwa y’ubuhanzi n’ubusizi I Rusizi.

Bamporiki yavuze ko bwa mbere ahura na Mibirizi bahuriye i Kamembe(Rusizi) mu marushanwa y’indirimbo zijyanye na Gacaca mu 1999, icyo gihe ngo Mibirizi aba uwa mbere Bamporiki aba uwa gatanu, kandi bari bahembye abantu batatu.

Yabwiye Abanyamakuru ati “Nza kumushaka ngo numve ko nagira ikindi kintu mpindura kuko kwiga byari binaniranye. Ariko mu by’ukuri nsanga hari politiki, nkajya ngenda mbona ibintu […] uko mbonye amahirwe nkayajyamo cyane cyane iby’ubuhanzi, iby’ubusizi. Nza kwisanga ndi umuntu kubera politiki ihari, uri kugenda yinjira mu bwiza bwateguwe ntabizi.”

Yakomeje agira ati “Ufashe umuntu ufite ibiceri magana atatu mu 2000, ubwo hari n’abandi bantu bari muri Nyabugogo bafite amakarito uyu munsi bafite ama-etage kuko ndabafite, mfite umuhungu w’inshuti yanjye wacuruzaga ikarito Nyabugogo ubu afite za miliyari kandi yaracuruje.”

Mu buhamya bwe avuga ko yageze i Kigali akabaho mu buzima bubi bwo gucukura imisarani, ariko kubera politiki idaheza ya FPR-Inkotanyi ubwo buzima abuvamo.

Yavuze ko umwe mu basirikare bakomeye mu Rwanda akimara kubona impano ye yamusabye kwigisha ikinyarwanda abasirikare ariko asanga atarize niko kumufasha kwiga.

Bamporiki yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Ni umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine ari umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi,FPR, mu 2017 agirwa umukuru w’Itorero ry’igihugu, naho kuva 2019 yagizwe ushinzwe urubyiruko n’umuco muri leta.

Mu ugushyingo 2019 nibwo Hon.Edouard Bamporiki wari umaze imyaka isaga 3 ari umuyobozi w’itorero ry’igihugu,yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.