Print

Nigeriya:Inzira igana mu ijuru iri kugurishwa ikiguzi cy’amadorari 700$

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 6 May 2022 Yasuwe: 880

Umuvugabutumwa muri Nigeriya ari mu mazi abira nyuma yo kubwira abantu ko azi irembo ribajyana mu ijuru, riherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Igihugu. Gusa kugira ngo arikwere ugomba kubanza kwishyura amafaranga.

Pasitori Ade Abraham yarezwe mu gipolisi n’umwe mu nshuti ze, yamushinje kumutangisha ibihumbi 310.000 (amafaranga yo muri Nigeria), angana n’amadorari y’abanyamerika 750, kugira ngo amwereke iryo rembo avuga ko riri mu gace ka Araromi-Ugbeshi, mu ntara ya Ekiti.

Uyu muvugabutumwa yemereye BBC ko yabwiye abantu iby’iryo rembo, akavuga ko ari "Imana akorera" yarimweretse mu rwego rwo kureba aho abayoboke be bageza mu kwemera kwabo, ariko akavuga ko nta muntu n’umwe uramuha amafaranga.

Ishirahamwe ry’Abakristu muri Nigeria ryasohoye itangazo ryirukana uwo mupasitori Ade Abraham, igipolisi cyo mu ntara ya Ekiti nayco kikaba cyegeranije inzandiko z’inshuti ze basengana gitangira iperereza.

Pasitori Ade, azwi kandi kw’izina rya Noah Abraham (Nowa Aburahamu), uherutse kwerekanwa mu mashusho yazungurutse cyane, aho yariho asaba abasenga Imana guhamagara inshuti zabo ziri mu mahanga gutanga intwererano y’amafaranga mu rusengero rwiwe.