Print

Umwana w’uwahoze ari Myugariro w’Amavubi Fritz Emeran Nkusi yongerewe amasezerano muri Manchester United

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 6 May 2022 Yasuwe: 1215

Umuhungu wa Fritz Nkusi, Noam Emeran nyuma yo kongera amasezerano muri Manchester United yavuze ko yishimiye gukomezanya na Manchester United kuko mu gihe ahamaze yahagiriye ibihe byiza.

Noam Emeran winjiye muri Manchester United muri 2019, iyi kipe yatangaje ko yamaze kongera amasezerano azageza muri 2024 ariko ashobora kongerwaho undi mwaka umwe.

Manchester United yavuze ko byatewe n’uko uyu musore ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransha yagaragaeje kugenda atera imbere umunsi ku munsi kuva yagera muri iyi kipe.

Noam Emeran uvuka kuri Emeran Nkusi, yinjiye muri iyi kipe mu mpera za 2019, ntabwo yorohewe n’iminsi ye ya mbere ariko guhera mu mpera z’umwaka ushize yatangiye gufatisha ndetse aheruka no gutsinda igitego cyatumye Arsenal inganya na Manchester United Old Trafford.