Print

Ibiribwa n’ibinyobwa bitumizwa hanze bigiye kuzamurirwa igiciro bigurwaho.

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 6 May 2022 Yasuwe: 1791

Ibiribwa bitumizwa hanze biza mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) bizajya byishyura ikiguzi cya 35% by’umusoro nk’uko byemeranijwe n’ibihugu byose bigize aka karere.

Uyu musoro urareba buri bwoko bw’igicuruzwa kinjiye mu karere ka EAC, aho buri gicuruzwa kiri mu makarito 4 kizajya gisoreshwa ya 35%. Y’ikiguzi.

Ibicuruzwa byavuzwe birimo amata n’inyama, ibinyampeke, ipamba n’imyenda, ibyuma, amavuta aribwa n’ibinyobwa bisindisha.

Ibindi bituruka hanze byazamuriwe umusoro n’ ibikoresho byo mu nzu, , indabyo zaciwe, imbuto, isukari , ikawa, icyayi, ibirungo, ibitambaro byo mu mutwe, ibicuruzwa bya ceramic,n’ibindi.

Mu nama yabereye i Mombasa iyobowe n’Umunyamabanga w’Inama y’ubucuruzi muri Kenya, Betty Maina, akaba na perezida w’inama y’abaminisitiri b’ ibihugu bitandatu by’abafatanyabikorwa ba EAC byumvikanyeho ko umusoro wa 35% uzatangwa guhera ku ya 1 Nyakanga 2022.

Ibi bivuze ko u Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudani yepfo, Uganda na Tanzaniya bitangira gukumira ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byifashishije umusoro uri hejuru.

Kuzamura Umusoro uzatangwa ku bicuruzwa byatumijwe mu mahanga biturutse mu bihugu bitari mu muryango biteganijwe ko bizamura umusaruro w’inganda z’imbere mu karere ka EAC.

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yagize ati: "Iyi ntambwe igamije guteza imbere ubucuruzi hagati y’akarere,no guteza imbere inganda zacu mu guha agaciro ibyo zidukorera.”