Print

Kenya batangiye kwiyandikisha kwitabira amatora ’ahenze’ mu gihe ubukungu butifashe neza

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 6 May 2022 Yasuwe: 358

Abanyakenya bazerekeza mu matora rusange muri Kanama 2022 mu gihe bahangayikishijwe n’ikiguzi gihanitse leta izishyura ngo amatora abe nyamara ubukungu bwifashe nabi kandi ubuzima bukaba bukomeza guhenda.

Nibyo koko Abanya Kenya kwitabira amatora biramenyerewe nk’ikiguzi cya demokarasi, ariko kuri iyi ncuro bizatuma Kenya ijya kumwanya w’ibihugu bitakaza akayabo mu guhatanira intebe y’ubutegetsi muri Afurika.

Imibare igaragaza ko Kenya izakoresha miliyari 44,6 (miliyoni 390 $),ku bazatora biyandikishije bangana na miliyoni 22.15.

Bivuze ko kugirango umunyakenya umwe yitabire amatora guverinoma izamutakazaho Ksh2,013 ($ 17.41).

Ni ikiguzi kerenze kure ikigenda ku Munyarwanda wemerewe gutora kuko akoresha idorari 1.

Kenya izahita ikurikirwa na Gnana mu bihugu by’afurika bikoresheje ingengo y’imari hanitse mu matora, kuko umunya Ghana wemerewe gutora yatakajweho amadorari 12 mu matora aheruka.

Ingengo y’imari ya 2022/23 ya Kenya yerekana ko komisiyo yigenga ishinzwe amatora n’imupaka (IEBC), ishami rishinzwe amatora, ryahawe miliyari 21,7 (miliyoni 190 $). hiyongereyeho miliyari Ksh2.9 (miliyoni 200 $) mu mwaka w’ingengo y’imari;azifashiswa muri gahunda nyinshi zirimo kwandikisha abatora, gusuzuma ahatorerwa nindi mirimo yo kwitegura.

Hari impungenge z’uko guverinoma ishobora guhatirwa kwirengagiza ibyihutirwa no gukoresha umutungo mu gutegura amatora.

Muri 2017 ikigega cya leta gishinzwe imari cyahatiwe kongera amafaranga mu matura nyuma y’uko urukiko rukuru rwanze ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu rugategeka ko asubirwamo.

Icyo gihe byasabye leta gukoresha hafi 500 z’amadorari. Mugihe hakongera kuba ibibazo nk’ibi muri Kenya , abaturage babibona nk’igihe kizaba kibakomereye cyane bitewe n’ubukene batazabasha kwikuramo.

Muri Kenya, ingengo y’imari igenerwa amatora yiyongera buri mwaka. Muri 2013, igihugu cyakoresheje miliyoni 260 z’amadolari ngo gikore amatora, ikiguzi cyambere gihanitse cyakoreshejwe nk’igihugu kiri munzira y’iterambere.