Print

Mourinho yavuze impamvu yamuteye kurira AS Roma itsinze aha ubutumwa Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2022 Yasuwe: 2472

Umutoza Jose Mourinho yoherereje ubutumwa budasanzwe ikipe yahoze atoza ya Real Madrid na mugenzi we Carlo Ancelotti mbere yo gukina umukino wa nyuma wa Champions League.

Mourinho akimara gufasha ikipe ya Roma kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa Conference League,yagaragaye ari kurira kubera ibyishimo aho yavuze ko iyo ntsinzi ivuze byinshi kuri we kurusha ibindi bikombe yatwaye.

Uyu munya Portugal yari afite amarangamutima bigaragara aho yavuze ko gutsinda uwo mukino bisobanuye byinshi kuri we ubwe.

Mourinho yagize ati: "Kuki narize? Kubera ko numva icyo [abafana] bose bumva. Ni ikipe nini idafite igikombe gisobanura imbaraga zayo. Nzi icyo bisobanura kuri aba bantu kandi amarangamutima yanjye yari kuri bo. Nagize amahirwe yo kugera ku mikino ya nyuma ikomeye ariko ibi byatumye numva ko mfite umwihariko."

Ikipe ya AS Roma yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera Leicester yo mu Bwongereza ku bitego 2-1 kuko mu mukino ubanza banganyije igitego 1-1 mu gihe uwo kwishyura iyi AS Roma yatsindiye ku kibuga cyayo igitego 1-0 cya Tammy Abraham.

AS Roma ya Jose Mourinho izahura na Feyenoord yo mu Buholandi ku mukino wa nyuma uzabera Tirana muri Albania kuwa 25 Gicurasi uyu mwaka.

Mourinho yabajijwe kandi ku ikipe yatoje kuva 2010-2013 ya Real Madrid iheruka kugera ku mukino wa nyuma,avuga ko ihora ku mutima we kandi ategereje kureba niba bazatwara igikombe.

Ati "Ni ikipe mfite mu mutima wanjye. Real Madrid irakomeye kandi Carletto (Ancelotti) arakomeye! Reka turebe niba tuzatwara igikombe(UCL)."

Iki gihangange cyo muri Espagne cyabonye itike yo kwerekeza ku mukino wa nyuma w’amakipe yabaye aya mbere i Burayi izahuramo na Liverpool, nyuma yo gutsinda umukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza Manchester City.

Rodrygo Goes yinjije ibitego 2 mu minota 2 ya nyuma y’aho iyi kipe ya Pep Guardiola yari yatsindiwe igitego cyo gushimangira na Riyad Mahrez.

Penaliti ya Karim Benzema mu minota 30 y’inyongera yatumye iyi kipe yo muri Espagne itsinda City ibitego 5-3 mu mikino yombi.