Print

Afurika y’ Epfo abandura Covid biyongera cyane, barayikeka kwihinduranya ku ncuro ya 5

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 6 May 2022 Yasuwe: 457

Abandura Covid muri Afrika y’epfo ku munsi bariyongereye ku rugero rwa 60% mu minsi 2 gusa.

Kuri ubu batangiye kugira impungenge z’uko Covid yaba yihinduranije ku ncuro yayo ya gatanu nk’uko abahanga mu ndwara z’ibyorezo babitangaje.

Ubu bamaze kubarura abantu 9.757 bashya banduye covid yihinduranije, kandi kwandura no kwinjira ibitaro bikomeje kwiyongera ku muvuduko ukabije.

Urwego rw’ubuzima muri afurika y’Epfo rwavuze ko bamaze gutahura ubwoko bubiri bukomoka kuri Omicron ari bwo buri gutuma imibare izamuka, cyane mu ntara nini za Gauteng, Western Cape na KwaZulu-Natal.

Abanga mu ndwara z’ibyorezo bavuga ko Afurika y’Epfo imaze kwinjirwa n’ubwoko bwa 5 bwa Covid yihinduranije , kandi ikaba ije yihuta kurenza uko babiteganyaga.
Ibi byatumye minisiteri y’ubuzi ishyiraho ibihe bidasanzwe byo kwirinda icyo cyorezo bizamara amezi atatu.

Iki gihugu nicyo cyashegeshwe cyane na covid kurusha ibindi ku mugabane kandi cyararanzwemo amategeko akomeye cyane ajyanye no gukumira ikiza.

Kugeza ubu abategetsi barahanganye cyane n’umubare w’abapfa, ubu uri kuri 7 mu gihe cy’amasaha ari hagati ya 24 na 48.