Print

Hon.Bamporiki yemeye ko "yakiriye indonke"asaba imbabazi Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2022 Yasuwe: 4320

Mu magambo yuzuye umutima umunetse Hon.Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame,yemera ko yakiriye ’indonke’.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati "Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda,Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye."

Ku wa Kane tariki 05 Gicurasi, 2022 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko Bamporiki Edouard afungiye iwe mu rugo.

Itangazo rya Guverinoma ryo ryasohotse rivuga ko Perezida Paul Kagame mu bubasha ahabwa n’itegeko nshinga yamuhagaritse mu mirimo ye kubera ko hari ibyo agomba gusobanura akurikiranyweho.

Amakuru y’ihagarikwa rya Bamporiki yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu masaha ya nyuma ya Saa Sita yo kuri uyu wa Kane ko Bamporiki n’umwe mu bayobozi bungirije b’umujyi wa Kigali batawe muri yombi, gusa nta gihamya cyari cyakagiye hanze.

Kuri gahunda, byari byitezwe ko atanga ikiganiro mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba MIJEUMA, Minisiteri yari iy’urubyiruko n’amashyirahamwe, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byari biteganyijwe ko atanga ikiganiro cyitwa ‘Twahisemo kuba umwe’ mu muhango wo kwibuka abari abakozi n’abayobozi bayo. Gusa yakuwe kuri gahunda ku munota wa nyuma asimbuzwa Nkusi Deo.

Bamporiki yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Ni umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine ari umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi,FPR, mu 2017 agirwa umukuru w’Itorero ry’igihugu, naho kuva 2019 yagizwe ushinzwe urubyiruko n’umuco muri leta.

Mu ugushyingo 2019 nibwo Hon.Edouard Bamporiki wari umaze imyaka isaga 3 ari umuyobozi w’itorero ry’igihugu,yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.


Comments

Tudor 7 May 2022

Ariko sinzi ibyo abantu barimo kweli! Itegeko niba rishobora guhana former Prime Minister... ubwo Bamporiki ni iki?? Wenda ibyo gusaba imbabazi byaba impamvu nyoroshya-cyaha, ariko hari abandi bayobozi benshi banamurenze kandi bagiye bakora ibyaha bagahanwa.


Hitayezu Anselme 6 May 2022

Nibyiza ntawudakosa , nababarirwe