Print

Perezida Kagame yasubije Hon.Bamporiki wemeye ko "yakiriye indonke"

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2022 Yasuwe: 6047

Perezida Kagame yasubije Bamporiki Edouard wari umaze kumusaba imbabazi kubera icyaha cyo kwakira indonke yemeye ko yakoze, amubwira ko kwirinda icyaha bishoboka kandi guhanwa nabyo bifasha.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Gicurasi 2022 nibwo Hon.Edouard Bamporiki yaciye bugufi asaba imbabazi Perezida Kagame n’abanyarwanda yemera ko yakiriye indonke.

Bamporiki yatangaje ayo magambo nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe ku mirimo ye. Ni icyemezo cyafashwe ku wa 5 Gicurasi 2022.

Akimara guhagarikwa, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwatangiye kumukoraho iperereza aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Mu butumwa yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bamporiki yemeye ko yakoze icyaha, anagisabira imbabazi.

Yagize ati "Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda@PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye."

Munsi y’ubwo butumwa,Perezida Kagame yamusubije avuga ko ibyo avuga bifite ishingiro,ko kwirinda icyaha bishoboka ariko no guhanwa nabyo bifasha.

Yagize ati "Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nkibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!"

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, Bamporiki yemeye ko yakoze, aramutse agihamijwe n’inkiko yahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Bamporiki w’imyaka 39 yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 04 Ugushyingo 2019.

Mbere yari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, umwanya yagiyeho mu 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa manda ye ya Gatatu. Hari hashize imyaka ine Bamporiki ari Umudepite.

RIB yatangaje ko Bamporiki akurikiranywe ho icyaha cya ruswa ndetse ko umugenzacyaha yamutegetse kutarenga urugo rwe.