Print

Kecapu ukina filimi yambitswe impeta n’umukunzi we bamaranye imyaka irenga 10(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 7 May 2022 Yasuwe: 2059

Mukayizera Jallia Nelly uherutse kugaragaza umukunzi we ko ariwe yifuzaga mu nzozi ze kuva akiri muto kugeza ubu ari mu byishimo ndetse bo ubwabo bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo.

Kecapu yifashishije imbugankoranyambaga akoresha yagaragarije abamukurikira ko yambaye impeta kandi yishimiye uwayimwambitse mu butumwa yagize ati "Wakoze Mugabo wange".

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Inyarwanda yavuze birambuye ku rukundo rwabo avuga ko we n’umukunzi we bamenyanye bakiri bato mu mwaka wa 2009 bagakundana muri 2010.

Kecapu avuga ko urukundo rwabo nubwo rwatangiye bakiri bato bagiye baburana cyane ko bari nabana ariko nkabantu bakundanye kandi batagize icyo bapfa iyo bahuraga nubundi urukundo rwabaga ruhari.

Akomeza avuga ko kugeza ubu bari kumwe neza cyane ko bakuze ibyo barimbo babizi.

Kecapu avuga ko yishimira cyane urukundo ahabwa na Jean Luc, ahamya ko amukunda byukuri atagendeye ku izina afite uyumunsi nkabandi bazaga aricyo bitwaje.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)