Print

Ibyo wamenya ku baherwe bashya baguze Chelsea yagizwe ubukombe na Roman Abramovich

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2022 Yasuwe: 2187

Chelsea yemeye amasezerano yo kugurwa kuri miliyari 4.25 z’amapawundi (miliyari 5.2 z’amadolari y’Amerika) n’itsinda riyobowe na Todd Boehly, umwe muri ba nyir’ikipe ya LA Dodgers y’umukino wa baseball yo muri Amerika.

Iyi kipe yashyizwe ku isoko mbere yuko nyirayo Roman Abramovich afatirwa ibihano n’Ubwongereza, ku mubano bivugwa ko afitanye na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, nyuma yuko Uburusiya bugabye igitero kuri Ukraine.

Iryo tsinda riyobowe na Boehly, ariko ikigo cy’imari Clearlake Capital cyo muri California ni cyo kizaba gifite myinshi mu migabane muri Chelsea.

Abandi bashoramari, barimo nka Mark Walter, umuherwe w’Umunyamerika utunze za miliyari z’amadolari y’Amerika, na we uri muri ba nyir’ikipe LA Dodgers, ndetse na Hansjoerg Wyss, umuherwe w’Umusuwisi (Suisse) utunze za miliyari z’amadolari y’Amerika.

BBC Sport dukesha iyi nkuru ivuga ko yamenye ko aba ba nyiri Chelsea bashya bemeye kutazagurisha myinshi mu migabane kugeza mu 2032, ndetse bagira ibyo bizeza ku mafaranga y’inyungu ahabwa abanyamigabane hamwe no ku mwenda (ideni).

Iryo tsinda ryavuze ko rizatanga miliyari 1.75 y’amapawundi yo gushora muri Chelsea, harimo n’"ishoramari muri Stamford Bridge, ishuri ry’ingimbi, ikipe y’abagore na Kingsmeadow [n’ikibuga] no gukomeza gutera inkunga Chelsea Foundation".

Mu itangazo, Chelsea yavuze ko byitezwe ko ubwo bugure buzarangira mu mpera y’uku kwezi kwa gatanu. Kwegukanwa kw’iyi kipe kuzasaba kwemerwa n’abategetsi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza ndetse na leta y’Ubwongereza.

Chelsea irimo gukorera ku ruhushya rwihariye rwa leta y’Ubwongereza, ruzarangiza igihe ku itariki ya 31 y’uku kwezi kwa gatanu. Ariko mu kwezi gushize kwa kane, Minisitiri w’umuco Nadine Dorries yavuze ko iyi kipe iri mu "gihe cy’intizanyo" ngo ishobore kurangiza kugurwa.

Ubuguzi ubwo ari bwo bwose bwashyirwaho umukono ari uko umuguzi yemejwe na ba nyiri shampiyona ya Premier League hamwe n’abayobozi bayo.

Boehly, umushoramari n’umunyemari w’Umunyamerika, afite umutungo watangajwe wa miliyari 4.5 z’amadolari y’Amerika, nkuko bivugwa n’igitangazamakuru Forbes.

Ku wa kane w’iki cyumweru, Abramovich yavuze ko atasabye ko inguzanyo ye ya miliyari 1.5 y’amapawundi kuri Chelsea yishyurwa mu gihe iyi kipe izagurishwa.

Umuvugizi we yavuze ko Abramovich "agishishikajwe" no gutuma inyungu zivuye mu igurishwa "zijya muri gahunda nziza".

BBC