Print

Pasiteri yakatiwe gufungwa burundu kubera gusambanya abana b’impanga b’imyaka 12

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2022 Yasuwe: 2217

Ku wa gatatu, tariki ya 4 Gicurasi, umucamanza Abiola Soladoye muri Leta ya Lagos, muri Nijeriya, yakatiye Pasiteri Michael Oliseh igifungo cya burundu azira gusambanya abakobwa b’impanga b’imyaka 12 b’umukunzi we.

Mu rubanza rwe, Umucamanza Soladoye yasobanuye ko Bwana Oliseh, akaba n’umushumba wungirije w’itorero ’i Okota muri Lagos, “yafashwe ku ngufu” kenshi abakobwa b’umukunzi we.

Uyu mucamanza yavuze koubushinjacyaha bwaragaragaje neza ibimenyetso ku byaha uyu mupasiteri aregwa byo gusambanya aba bana abasimburanya.

Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwasanze “imyitwarire ye idakwiriye nka pasiteri.

Amaze guhamwa n’ibyaha uregwa yakatiwe igifungo cya burundu "ndetse hemezwa ko ibihano bigomba gutangwa kandi ko izina rye riri mu gitabo cya Leta ya Lagos cyandikwamo abakoze ibyaha byo gusambanya abana.

Umucamanza yamaganye ababyeyi b’abahohotewe kubera kohereza abo bana babo kubana n’uyu wabahohoteye.

Ati: “Ababyeyi b’abahohotewe ntibagize amakenga kandi ntibari bakwiye kohereza abana babo kwa Oliseh. Abana ntibagomba gushingwa abantu bakuru b’abanyamakosa."

Nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha, Olufunke Adegoke, ngo uyu pasiteri yakoze ibyo byaha mu Gushyingo 2017 i Ago, hafi y’umujyi wa Okota mu nkengero za Lagos kandi ibyo byaha binyuranyije n’ingingo ya 137 y’amategeko ahana ibyaha ya Leta ya Lagos yo muri 2015.