Print

Ubufaransa: Emmanuel Macron watsinze amatora yarahiye

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 7 May 2022 Yasuwe: 963

Emmanuel Macron yarahiriye manda ya kabiri nka Perezida w’u Bufaransa, mu muhango wabaye muri Élysée kuri uyu wa 7Gicurasi 2022 .

Macron yaherukaga gutorerwa kongera kuyobora u Bufaransa agize amajwi 58,5% ahigitse Marine Le Pen bari bahanganye.
Macron niwe perezida wa mbere w’Ubufaransa utsinze kuri manda ya kabiri mu myaka 20ishize.

Nibura umuntu umwe kuri batatu mu batora nta n’umwe yatoye muri aba. Abitabiriye itora babaye 72%, urugero ruto mu kiciro cya kabiri cy’itora kuva mu 1969.

Mu ijambo rito yavuze amaze kurahira, yashimangiye ko manda ye ya kabiri igiye kuba nshya, ko idashingiye gusa gukomereza ku byo yari yaratangiye.

Ati “Dukeneye imikorere mishya, itandukanye n’ibintu bidahinduka, tukubaka itanga umusaruro.”

Abantu 500 nibo bari bitabiriye uyu muhango barimo abahoze ari abakuru b’igihugu mu Bufaransa. Hari François Hollande na Nicolas Sarkozy.

Edouard Philippe, Manuel Valls, Alain Juppe na Jean-Pierre Raffarin, babaye ba Minisitiri w’Intebe bari bitabiriye uyu muhango.