Mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona wabereye I Rusizi,APR FC yatsinze ESPOIR FC bigoranye ibitego 3- 2, ikomeza kuyobora Shampiyona.
Muri uyu mukino waranzwe no kwiharira umupira kwa Espoir FC,APR FC yungukiye mu kurangara k’ubwugarizi bw’iyi kipe ishyiramo ibitego bitatu by’ingenzi.
Iyi kipe y’ingabo z’Igihugu yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku gitego cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma gusa cyaje kwishyurwa na Mbonyumwami Thaibu ku munota wa 40.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.
Mu gice cya kabiri, APR FC yatangiye meza iza kubona igitego cya 2 ku munota wa 51 gitsinzwe na Nshuti Innocent nyuma y’ishoti rikomeye ryatewe na Manishimwe Djabel umupira ukubita igiti cy’izamu usanga uyu rutahizamu ahagaze wenyine asongamo.
Guhera kuri uyu munota, Espoir FC yimye APR FC umupira ndetse yashoboraga kubona igitego kuri coup franc yabonye,umukinnyi wayo ayitera neza ukurwamo n’umutambiko w’izamu ariko wakozweho n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre.
Espoir FC yasatiriye yibagirwa kugarira byatumye ku munota wa 79 itsindwa igitego cya 3 nanone gitsinzwe na Nshuti Innocent ku ishoti yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina.
Espoir FC yabonye igitego cy’impozamarira mu minota 3 y’inyongera gitsinzwe nanone na Mbonyumwami Thaibu.
Uko indi mikino yagenze:
Mukura VS 2-2 AS Kigali
Gorilla FC 0-0 Rutsiro FC
RAYON SPORTS 2-2 Gicumbi FC
Léandre Onana 27’ (P) 41’
Malanda Destin 33’ 51’
UKO imikino y’uyu munsi yose yagenze:
1. APR FC 60 Pts
2. KIYOVU Sports 56 Pts (-1)
Kiyovu Sports izahura na Bugesera FC kuri iki cyumweru.