Print

Miss Nishimwe Naomie na Paul bishimiye uko bakiriwe muri Nigeria{AMAFOTO}

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 8 May 2022 Yasuwe: 996

Aba bombi berekeje mu Gihugu cya Nigeria kuwa 6 Gicurasi 2022 mu muhango wo gutoranya uwahize abandi mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Style Nigeria ryasojwe mu ijoro ryo kuwa 7 Gicurasi 2022.

Miss Style ni rimwe mu marushanwa mashya ari kugerageza kuzamura izina muri Nigeria cyane ko ryatangiye kugira imbaraga mu 2020.

Miss Nishimwe Naomie yifashishije urkuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yishimiye uko bakiriwe cyane ashimira Joe Ugonna sanzwe ari Umunyamideli, umuhanzi ndetse nibindi mu myidagaduro yagize ati"Joe Ugonna mwakoze kutwakira neza".

Willy Ndahiro wari kumwe na Naomie uretse kuba umukinnyi wa filime ufite izina rikomeye mu Rwanda, asanzwe ari n’umuyobozi wa Federasiyo ya sinema mu Rwanda.

Miss Naomie uretse kuba yarabaye nyampinga w’u Rwanda kuri ubu abarizwa mu mwuga wo kumurika no gutunganya imideli.