Print

Kiyovu Sports yahagamwe na Bugesera FC ikomeza kwikura ku gikombe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 May 2022 Yasuwe: 1616

Ikipe ya KIYOVU Sports yanganyije 0-0 Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona,biha amahirwe akomeye APR FC yo kuyanikinira ku gikombe.

Muri uyu mukino Kiyovu Sports yasabwaga gushaka amanota ngo ikomeze kotsa Igitutu APR FC iri ku mwanya wa mbere,yananiwe gutsindira kuri stade ya Kigali umukino urangira ari 0-0.

Ku rundi ruhande,uwo bahanganye APR FC yakuye amanota atatu mu Karere ka Rusizi itsinze Espoir FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona wakinwaga kuri uyu wa Gatandatu.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 60 mu mikino 26 imaze gukina mu gihe irusha amanota 3 Kiyovu Sports ya kabiri.

Umukino w’umunsi wa 27, APR FC izahura na Kiyovu SC zikurikirana.