Print

CIA ntirabona ikimenyetso cy’uko Uburusiya bwakoresha intwaro kirimbuzi

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 8 May 2022 Yasuwe: 932

Umukuru w’ikigo cy’Amerika cy’ubutasi bwo mu mahanga (CIA) avuga ko inzego z’ubutasi zitarabona "gihamya ifatika kugeza ubu ko Abarusiya barimo guteganya kohereza cyangwa no kuba bakoresha intwaro za nikleyeri" muri Ukraine.

William Burns yabivugiye mu nama yateguwe n’ikinyamakuru The Financial Times cyo mu Bwongereza.

ni mugihe hamaze imini hari amakuru avuga ko Perezida w’Uburusiya yatangiye gutegura ibikoresho by’ibanze byamufasha kwivuna OTAN akoresheje ibitwaro by’ubumara mu gihe bakomeza kwitambika umugambi we guhirika ubutegetsi muri Ukraine.

Nyuma yuko bugabye igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri, Uburusiya bwatangaje ko burimo gutegura ku rwego rwo hejuru intwaro zabwo z’ubumara za nikleyeri.

Bwana Burns yaburiye ati: "Bitewe n’uburyo bwo kurata imbaraga ... twumvanye ubutegetsi bw’Uburusiya, ntabwo dushobora kwirengagiza ko ibyo bishoboka".

"Rero dukomeje gushishikara nk’urwego rw’ubutasi ... kuri ibyo bidashoboka, muri iki gihe aho ibyo Uburusiya bushobora kugeraho cyangwa gutakaza biri ku kigero cyo hejuru cyane".