Nyuma y’iminsi mike Rugamba Yves uzwi nka Yverry asezeranye imbere y’Amategeko na Uwase Vanessa uzwi nka Vanillah, yverry yatangaje amatariki y’ubukwe bwe ubwo yatangiraga gutumira inshuti n’abavandimwe kuzifatanya nawe kumunsi udasanzwe biteganyijwe ko uzaba ku wa 12 Kamena 2022.
Mu butumire arimo gutanga bigaragarako hazabaho umuhango wo gusaba no gukwa saa tatu kuri Sport View Hotel, saa saba gusezerana imbere y’Imana nyuma y’iyo mihango abatumiwe bakakirirwa kuri iyo Hotel.
Uyu muhanzi kandi yifashishije amagambo aboneka muri Bibiliya mu gitabo cya 1Samuel 1: 27, avuga ko Imana yasubije gusenga kwe, imugenera umufasha umukwiye bazabana ibihe n’ibihe, Uwase Vanessa uzwi nka Vanilla.
Kuwa 5 Gicurasi 2022 nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura,Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Yverry yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo urukundo nka Amabanga, Mu ijuru, Uziye Igihe ndetse n’izindi nyinshi zagiye zikundwa no kwifashishwa mu bukwe.