Print

Yasabye gatanya kubera umugore we usakuza avuga izina ry’undi mugabo baryamye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 May 2022 Yasuwe: 1183

Umugabo w’ahitwa Ndola muri Zambia yasabye gutandukana n’umugore we uhora asakuza avuga izina ry’undi mugabo igihe bombi bari gutera akabariro.

Joseph Muwanasi yavuze ko yarambiwe imyitwarire y’umugore we Beatrice Sakala yo guhamagara izina ry’undi mugabo iyo bari mu buriri.

Yagize ati: "Iyo turi gukora urukundo avuza indura avuga izina ry’undi mugabo kandi buri gihe akabeshyera inzoga".

Yabwiye urukiko rukuru rwa Ndola ko uyu mugore we avuga izina rya Bwana Sememba, umugabo akeka ko bakundana mu ibanga.