Print

Umukobwa yakoze igikorwa kidasanzwe nyuma yo kwakira Agakiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 May 2022 Yasuwe: 1877

Amaze kwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza we hanyuma akabatizwa umukobwa yakoze agashya akoresha icyuma gishyushye yikuraho tatouage yari amaranye igihe.

Umukobwa ukoresha izina Vivian Emeka Facebook, yasangiye ifoto y’inkovu yatewe n’uyu mwanzuro yafashe wo gukoresha icyuma gishyushye kugirango yikureho icyo gishushanyo ku mubiri [tatouage] yishyizeho akigenda nkuko ab’isi bagenda.

Impamvu yo gukuraho iyo tattoo ngo nuko yakiriye Yesu, kandi ngo kuba yaravutse ubwa kabiri, adakeneye kugumana ibyo bintu bimwibutsa amateka ye.

Ku ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook, yanditse; "Nakoresheje icyuma gishyushe kugirango nkureho tatouage yanjye, byari byihutirwa,nagombaga kubikora… .. #Kubera urukundo rwa Yesu Kristo. #Forjesuschrist ”

Yakomeje agira ati: “Inkovu yo kwibuka, inkovu z’inkuru. Gukunda Kristo… kumwereka uko mukunda ”.