Print

DRC: Iyicwa ry’abasivili i Massasi ntirizigera rihungabanya icyemezo cya guverinoma cyo kuzana amahoro

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 9 May 2022 Yasuwe: 235

Guverinoma ya Congo yatangaje ko ubwicanyi bwibasiye abaturage mu gace Massasi butazigera buhungabanya urugendo igihugu cyatangiye rugamije kugarura amahoro.

Ni mu itangazo rigufi Minisiteri y’itumanaho yanyujije ku rukuta rwayo rwa tweeter kuri uyu wa 9 Gicurasi 2022.

Rigira riti“"Guverinoma ibabajwe bikomeye n’ubwicanyi bwakorewe abenegihugu benshi ku cyumweru i Djugu. Duhumurije imiryango y’abahohotewe kandi turabizeza ubufatanye bushoboka muri ibi bihe murimo bitoroshye.”

Guverinoma ya Congo ikomeza isobanura ko ubu bwicanyio ari igikorwa cy’ubugome n’ubugwari cyakozwe n’iterabwoba rya CODECO ku baturage b’inzirakarengane ,kandi ko kitazigera gihindura icyemezo cyo kugarura amahoro. Turabizeza kugarura amahoro muri ako gace ku kiguzi cyose leta byasiba.

Abaturage bakabakaba 60 bishwe barashwe abandi batemaguwe n’inyeshyamba ku cyumweru mu gace ka Mabilindeyi muri teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri, nk’uko umukuru wa sosiyete sivile yaho abivuga.

Hagati aho, amakuru menshi avuga ko ubushakashatsi bugikomeje mu gace ka Massasi kugira ngo haboneke indi mibiri ishobora kuba yaburiye mu bisigara tongo kuko abo bagizi banabi banasenyeye abaturage.