Print

Amanota ya Perezida Uhuru Kenyatta ku buyobozi bwa EAC

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 9 May 2022 Yasuwe: 555

Mugihe isaha igenda yerekeza ku gusohoka kwa Perezida Uhuru Kenyatta ku mwanya w’ubuyobozi bw’inama y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC), hakomeje ibitekerezo bihabanye kucyo yamariye umuryango.

Akarere kabona Kenyata nka perezida wabashije kwagura abanyamuryango ba EAC nyuma yo kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akanagenzura uko akarere gahangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 no gukemura amakimbirane y’ubucuruzi muri Kenya na Tanzaniya.

Icyakora abandi bamunenga kutabasha gukuraho inzitizi z’ubucuruzi hagati ya Uganda n’igihugu cye ,kugarura amahoro n’umutekano byoroshye mu burasirazuba bwa Congo, n’umubano muke wagaragaye hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Perezida Kenyatta yatangiye kuyobora EAC muri Gashyantare 2021 asimbuye Paul Kagame w’u Rwanda , mu gihe isi yari itangiye urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid cyibasiye ubuzima ku isi.

Biteganijwe ko azasoza manda ye muri uku kwezi kwa Gicurasi, hasigaye amezi atatu gusa ngo igihugu cye cya Kenya kinjire mu matora rusange.
Biteganijwe ko Perezida Kenyata azahita aha inkoni y’ubuyobozi Prerezida w’Uburundi Evariste Ndayishimishe, nk’utahiwe kuyobora umuryango wa EAC manda itaha.