Print

Menya ibyiza byo gukundana n’umuntu uri kure yawe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 May 2022 Yasuwe: 707

1. Ubona umwanya wo kwiteza imbere

Umuntu ufite umukunzi kure ye usanga atera imbere abyigejejeho nta kwishingikiriza ku mukunzi we, abasha kandi kwigenga nta gendere buri gihe ku bitekerezo by’uwo bakundana.

Hari nubwo biguha umwanya wo gukora ibyo ukunda utari bubonera umwanya iyo muza kuba muhorana n’inshuti yawe.

2. Ntabwo umuburira akanya

Iyo uziko umuntu mukundana aba kure, ukora uko ushoboye ukamuha agaciro , uko akazi kaba kameze kose ntiwabura umwanya wo kumuvugisha.

3. Bituma ushyiramo imbaraga

Iyo inshuti yawe iri kure bituma urushaho gukora cyane kugira ngo nimunabonana uzabe ukimubereye utaramuhararutswe.

Ntabwo utakaza umwanya mupfa utuntu tw’ubusabusa, niyo muhuye buri wese aba afite ibyo kuganira no kunguranaho ibitekerezo.

4. Byongera icyizere

Icyizere ni ikintu cy’ingenzi hagati y’abakundana kugira ngo urukundo rwanyu rurambe, iyo uziko umuntu aba kure yawe bigufasha gukuza icyizere.

Iyo rero uri kure y’uwo ukunda biba bigusaba kugabanya kumukeka ahubwo ukamwizera

5. Iyo mwabonanye murishimana kakahava

Iyo bibaye ngombwa abakundana umwe aba kure y’undi bagahura barishimana, bakaganira ,bagaseka , nta kanya kabo gapfa ubusa.

Umwanya wose bawubyaza umusaruro bakishimira ubuzima kandi ntihabeho guhararukanwa.

6. Kuganira biba byiza

Kugira ngo urukundo rwa kure rurambe kuganira no guhanahana amakuru bigomba kwitabwaho kuko niyo nzira iba ishoboka kugira ngo mukomeze kurambana.

Usanga abantu bakundana bari kure, buri munsi baba bafite uburyo bavuganamo, bahanahanamo amakuru bakarushaho kwishimana.