Ku munsi wahariwe Nyina w’umuntu abantu batandukanye bakomeje gushimira ababyeyi babo ndetse n’ababyeyi bishimira intambwe bagezeho ari nako bashimira Imana.
Madamu Jeannette Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yifatanyije n’ababyeyi b’abagore, abashimira ko urukundo n’ubudaheranwa bahorana ari byo nkingi y’umuryango mwiza n’igihugu muri rusange.
Ati “Babyeyi, Urukundo n’ubudaheranwa muhorana, ni inkingi ikomeye yo kubaho kwacu, biduha kandi ituze n’ubuzima bwiza, mu miryango yacu n’igihugu muri rusange. Mbifurije gukomeza kugira umunsi mwiza w’Ababyeyi b’abagore!”.