Print

Umubyeyi wa Iradukunda Elsa yatakambiye Madamu Jeannette Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 May 2022 Yasuwe: 2251

Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.

Umubyeyi wa Iradukunda Elsa,Mukandekezi Christine,yasabye Madamu Jeannette Kagame kumutabara akabohora umukobwa we wafunzwe na RIB itabamenyesheje.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,Madamu Mukandekezi yatangaje ko umwana we yakuwe mu rugo kuri iki cyumweru agiye gusenga n’inzego zishinzwe umutekano azira ibyaha byo kubangamira iperereza aho bivugwa ko yashakaga kurengera umukunzi we Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid.

Uyu mubyeyi yavuze ko RIB itigeze ibamenyesha ko yamutaye muri yombi uretse ko Elsa we yari yababwiye ko yahamagajwe na RIB ahagana saa yine za mu gitondo kuko aribwo yari avuye mu materaniro ya mu gitondo.

Madamu Mukandekezi yavuze ko umukobwa we yagiye kuri station ya RIB ya Kimihurura ahageze bamubwira ko Iradukunda Elsa yafunzwe.

Yagize ati "Ejo agiye gusenga aza atubwira ko RIB imuhamagaye.turicara turategereza ariko twahamagara telefoni ye tukumva itariho.Hageze saa mbili z’ijoro ndavuga nti sinaguma gutya,numva ubwoba mvuga nti "umwana sinzi icyo yabaye"ndahaguruka njyayo kubaza."

Uyu mubyeyi wa Elsa yavuze ko ageze kuri RIB yahasanze abandi bakobwa bagiye muri Miss Rwanda bari bahamagawe.

Yavuze ati "Barambajije bati "Uje kureba nde?,ndavuga ngo njye kureba umwana wanjye Iradukunda Elsa.Twaricaye kugeza saa tatu zirenga baragenda bongera kugaruka barambwira ngo "Elsa turamuguma",biranshanga sinamenya ibyo aribyo."

Uyu mubyeyi yavuze ko atari azi ibyo akurikiranyweho gusa yemeje ko hari ikindi gihe bigeze bamuhamagara bamubaza.

Uyu mubyeyi yavuze ko hari inyandiko umukobwa we na bagenzi be b’aba nyampinga banditse inyandiko bavuga niba hari ibyo bakorewe muri Miss Rwanda.

Iradukunda Elsa yahakanye ko nta hohoterwa yakorewe na Ishimwe Dieudonne ndetse ko ibihembo byose yemerewe yabihawe.

Aba bakobwa ngo bishyize hamwe barabikora batabisabwe na RIB nkuko umubyeyi we yabitangaje.

Umubyeyi wa Elsa yatangaje ko iby’uko Iradukunda Elsa atwite ari "ibihuha" ndetse ko icyo afungiye atakizi.

Yasabye RIB ati "Bumva akababaro k’umubyeyi w’umwana ufunzwe atazi icyo afungiye.Ababyeyi bose babyumve bansabire na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame amfashe andebere umwana pe kuko birababaje cyane.

Umwana kubeshyerwa ngo aratwite,bikavugwa ahantu hose mu binyamakuru,amfashe arebe ukuntu arengera uriya mukobwa akamubohora.N’umwana w’Umunyarwandakazi ukora ibikorwa byo kurengera abanyarwanda.N’umwana witangira igihugu.N’ukuri bamfashe n’Imana ibafashe bambohorere umwana kuko birababaje cyane kuko umwana kurara ku isima.Ejo yaraye nta kintu afite,uko yagiye gusenga yambaye amakanzu."

Uyu mubyeyi yavuze ko kuva uyu mwana we yajya mu marushanwa y’ubwiza atigeze ahinduka.Ati "uko ameze niko yari ameze akiri muto,n’umwana uhagaze neza, wihesha agaciro..

Uyu mubyeyi yavuze ko Miss Rwanda yamugiriye akamaro kuko hari aho yamugejeje hashimishije harimo gufasha abanyarwanda muri rusange.

Minisiteri y’urubyiruko n’umuco mu Rwanda yatangaje ko ibaye ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda kubera "iperereza ku byaha" ririmo gukorwa ku mukuru w’ikigo cyigenga kiritegura cya Rwanda Inspirational Back Up.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Dieudonné Ishimwe ukuriye kompanyi Rwanda Inspiration Back Up yatawe muri yombi akekwaho "ihohoterwa rishingiye ku gitsina" yaba yarakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye iryo rushanwa.