Print

Umucungagereza wacikishije imfungwa ikekwaho ubwicanyi kubera urukundo yirashe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2022 Yasuwe: 1046

Vicky White, wari ufite imyaka 56, yapfiriye mu bitaro nyuma yuko we na Casey White (badafitanye isano nubwo bahuje izina), w’imyaka 38, bafatiwe muri leta ya Indiana nyuma yo guhigwa na polisi.

Bombi bari baburiwe irengero ubwo bavaga kuri gereza yo mu karere ka Lauderdale muri leta ya Alabama, ku itariki 29 y’ukwezi gushize kwa kane.

Byemezwa ko bari bafitanye umubano w’urukundo.

Abategetsi bavuga ko bombi baherukaga kubonwa ubwo uwo mucungagereza yari atwaye iyo mfungwa mu modoka avuga ko ayijyanye gukorerwa isuzumwa rya baringa (rihimbano) ry’ubuzima bwo mu mutwe.

Uwo munsi wari wo wa nyuma w’akazi kuri Vicky mbere yuko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Yari aherutse kugurisha inzu ye, abwira bagenzi be bakoranaga ko afite gahunda yo kurushaho kumara igihe ari ku mwaro w’inyanja.

Ku mugoroba wo ku wa mbere, ibiro by’ubugenzacyaha by’akarere ka Vanderburgh muri Indiana byemeje ko Vicky White yapfiriye mu bitaro byo muri ako karere nyuma yuko yirashe ubwo yafatwaga.

Amakuru arenzeho ajyanye n’urupfu rwe yitezwe gutangazwa kuri uyu wa kabiri nyuma yo gukora isuzuma ku murambo we.

Mbere, Rick Singleton, umukuru wa polisi y’akarere ka Lauderdale, yari yavuze ko imodoka y’abo bombi yagonze nyuma yo kwirukankanwa na polisi mu mujyi wa Evansville, muri Indiana, icyo gihe Casey White agahita yishyikiriza abapolisi.

Yagize ati: "Uyu munsi twakuye mu muhanda umugabo uteje akaga. Ntazongera kubona urumuri rw’umunsi [rwo hanze] ukundi".

Urwego rw’Amerika rugenzura iyubahirizwa ry’amategeko - ruzwi nka US Marshals Service - rwavuze ko mbere bombi bari babonywe batwaye imodoka y’ibara ry’ikigina yo mu bwoko bwa Ford Edge, ifite nimero iyiranga (plaque) yo muri Alabama.

Umupolisi mukuru Singleton yari yavuze ko iyo mfungwa Casey yari yatorotse, ifite uburemure bwa metero ebyiri, iteje "akaga gakomeye", aburira abapolisi "kutagira ikintu na kimwe bakinisha" hamwe na yo.

Hagati aho, Vicky we yari yararanzwe n’imikorere myiza mu kazi ke.

Umushinjacyaha mukuru w’akarere ka Lauderdale Chris Connolly yabwiye abanyamakuru ati: "Nari kugirira icyizere Vicky [no] ku buzima bwanjye. Kandi ibyo ndabivugisha ukuri.

"Iyo twabaga dushaka ikintu kivuye kuri gereza, ni we twaganagaho [twiyambazaga], umukozi mwiza. Ni yo mpamvu twumiwe cyane".

Casey White yaregwaga ubwicanyi bwo mu kwezi kwa cyenda mu 2020, mu gutera icyuma Connie Ridgeway wari ufite imyaka 58.

Yari asanzwe ari mu gifungo cy’imyaka 75 kubera uruhare mu rukurikirane rw’ibyaha byo mu 2015, birimo kwinjira mu nzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko agakora ubujura, kwiba imodoka, no kwiruka atoroka polisi imuhagaritse.

Amakuru avuga ko yemeye ubwicanyi, ariko nyuma akavuga ko nta cyaha yakoze kubera ko atari ameze neza mu mutwe, ndetse abategetsi bongeyeho ko yari afungiye muri gereza y’akarere ka Lauderdale ategereje kuzaburanishwa.

Ahamwe n’icyaha ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.

BBC