Print

Bimwe mu bintu abantu benshi bakunze kwibeshyaho iyo bari murukundo

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 10 May 2022 Yasuwe: 522

Urubuga sitefeminin.com rugaragaza ibintu 4 usanga abantu bibeshya cyangwa se batekereza uko bitari ku rukundo. Ibyo bintu ni ibi bikurikira:

1.Kumva ko uwo muri kumwe mu rukundo mugomba guhuza imiterere, imyumvire n’ibibashimisha

Ibi ngo usanga benshi babyibeshyaho ariko burya ngo si ko biri kuko uwo mukundana ntabwo aba agomba kuba impanga yawe cyangwa se fotokopi yawe, byanze bikunze hari byinshi uzasanga mudahuriyeho gusa ariko ngo icyo ugomba kumenya ni uko mugomba koroherana no kuzuzanya, mugahurizamo hagati, ibyo utazi neza we ashobora kuba abizi akagufasha, niba afite ibyo akunda atari byo ukunda mugomba gushakisha bimwe na bimwe muhuriraho ubundi umwe akagenda yishimira n’ubuzima bwe bwite akagira ubwigenge.

2.Kwibwira ko niba ugihura n’umuntu, uburyo yakwitwayeho n’imico yakweretse bihita bikwereka ko yagukunda urukundo rw’ukuri cyangwa se ko yakuryarya

Ibi ngo usanga abantu benshi babyibeshyaho kuko ngo urukundo nyakuri ntushobora kurubona k’umuntu muhuye bwa mbere kuko uko akwiyeretse atari ko ashobora kuba ameze. Ushobora kubona umuntu agufitiye urukundo nyakuri ariko ntubashe guhita ubibona bitewe n’uburyo yarezwe, aho yabaye, uko ateye n’ibindi, hanyuma hakabaho n’abandi usanga bahita bashyuha cyane nyamara ari indyarya cyangwa se bakubeshya bitewe n’inyungu bo bifitiye nyamara urukundo ntarwo.

3. Kwibwira ko urukundo nyakuri buri gihe rutera umunezero

Iki ngo usanga ari ikintu abantu bibeshya aho usanga niba umuntu yagiranye ikibazo n’umukunzi we atangira gutekereza ko nta rukundo amufitiye n’ibindi bitekerezo binyuranye ariko ngo si ukuri kuko ntazibana zidakomanya amahembe, umwe ashobora gukosereza undi ahubwo ikikubwira ko agukunda urw’ukuri ni uko akwihanganira mu makosa nawe ukamwihanganira, mukumvana ndetse mukanababarirana kandi ntimurwarirane inzika.

4.Kwibeshya ko utazigera na rimwe urwanira cyangwa se uharanira kubona uwo ukunda, kwiyumvisha ko uwawe ahari kandi ko uzamubona bitakugoye

Ibi ngo si ukuri kuko kubona umukunzi bisaba n’uruhare rwawe kuko bisaba ko ushakisha umuntu ufite urukundo kandi ariko mukanahuza muri byinshi kugira ngo mubashe gufatanya urugendo rw’urukundo mutanyuranya. Naho niwibwira ko uziyicarira umukunzi nyakuri akakwizanira ngo rwose uzasanga waribeshye cyane.