Print

FC Barcelona mu nzira yo kugurisha abakinnyi 9 barimo abakomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2022 Yasuwe: 979

Biravugwa ko ikipe ya Barcelona igiye kugurisha abakinnyi icyenda barimo Frenkie de Jong muri iyi mpeshyi kubera ko umutoza Xavi ashaka kugura abandi bashya bo kumufasha kubaka ikipe nshya nyuma y’umwaka mubi cyane bagize.

Umutoza Xavi yasobanuye neza ko bakeneye kuzana mu ikipe izindi mbaraga kugira ngo bahangane na Real Madrid ku gikombe cya La Liga kandi bongere guhatanira igikombe cya Champions League.

Iyi kipe y’igihangange muri Espagne igomba kugurisha abakinnyi kugira ngo izane abandi bashya ariyo mpamvu abari ku rwego rwo hasi bagiye kugurishwa.

Marca ivuga ko abakinnyi barimo Neto, Clement Lenglet, Sergino Dest, Oscar Mingueza, Samuel Umtiti, Frenkie de Jong, Riqui Puig, Memphis Depay na Martin Braithwaite bazagurishwa muri iyi mpeshyi.

Biravugwa ko Barca yamaze gushyiraho miliyoni 58 z’ama pound nk’igiciro cy’umukinnyi wo hagati w’Umuholandi de Jong wifuzwa na Manchester City na Manchester United.

De Jong yakinnye imikino myinshi mu ikipe ya Barcelona muri uyu mwaka w’imikino,kuko yagaragaye inshuro 42 mu marushanwa yose - atsinda ibitego bine,anatanga imipira 5 yavuyemo ibitego.

Ariko ubu biravugwa ko ashobora kugurishwa kugirango Xavi abone amafaranga yo
kubaka ikipe ye.

rutahizamu Depay biravugwa ko yifuzwa na Tottenham na Napoli nyuma y’umwaka umwe ageze muri Espagne.

Uyu musore w’imyaka 28 yageze kuri Nou Camp mu mpeshyi ishize avuye i Lyon ku buntu ariko ubu arifuzwa n’amwe mu makipe akomeye I Burayi.

Ikipe ya FC Barcelona irifuza kumurekura kugira ngo igabanye umushahara yahembaga bityo binayifashe kubona ayo izahemba abakinnyi bashya izinjiza.

Luuk de Jong na Adama Traore bari batijwe muri Barca kandi biteganijwe ko bazasubira mu makipe yabo keretse igihe amasezerano yo kubagumana yumvikanweho.

Philippe Coutinho, Trincao na Miralem Pjanic kuri ubu batijwe muri Aston Villa, Wolves na Besiktas kandi bazasubira mu ikipe ya Xavi muriyi mpeshyi - nubwo aba batatu bashobora kugurishwa burundu nabo.

Antoine Griezmann nawe n’undi mukinnyi uri mu ntizanyo muri mukeba, Atletico Madrid, ariko afite ikindi gihe gisigaye ku masezerano y’intizanyo, biteganijwe ko azasozwa.

Ikipe ya Barcelona yamaze gutangira akazi ko gusinyisha abakinnyi bashya, bivugwa ko yamaze guha amasezerano umukinnyi wo hagati wa AC Milan, Franck Kessie na myugariro wa Chelsea, Andreas Christensen.

Irifuza cyane Cesar Azpilicueta na Marcos Alonso ba Chelsea muri iyi mpeshyi,Raphinha ukinira Leeds hamwe na rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski n’abandi benshi.