Print

APR FC yahishuye abakinnyi ngenderwaho 3 bayo bavunitse benshi bayita "Semuhanuka"

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2022 Yasuwe: 1513

Ikipe ya APR FC yatangaje ko bamwe mu bakinnyi bakomeye igenderaho batari gukorana imyitozo n’abandi kubera ibibazo by’imvune.

Abo bakinnyi barimo Ruboneka Jean Bosco,Manishimwe Djabel na Mugisha Bonheur bose bakina hagati bashobora kutagaragara ku mukino wa Rayon Sports.

Benshi mu bakunzi b’imikino bumvise iyi nkuru kuri Radio Rwanda babyamaganiye kure bavuga ko APR FC iri kujijisha Rayon Sports kugira ngo ipfe mu mutwe, izaze yiraye

Umwe yasubije Radio Rwanda ati "Uko n’ugutegura gukomeye baragira ngo bice aba Rayon mu mutwe."

Undi yagize ati "Twarabamenyereye,arko ni ubwoba gusa baba bafite? kuki bagaragaza abafite imvune ku mukino wa Rayon sports gusa?."

Hari undi wibukije APR FC ko ataribwo bwa mbere yavuga ko idafite abakinnyi ngenderwaho igiye guhura na Rayon Sports kuko hari igihe yigeze kuvuga ko ba myugariro bayo bavunitse barimo Mutsinzi Ange na Manzi Thierry hanyuma ku mukino basohoka bwa mbere ndetse bitwara neza.

Nkuko urubuga rwa APR FC rwabitangaje, iyi kipe nyuma yo kuva i Rusizi itahanye intsinzi,yahise ikomeza imyiteguro ya mukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports bazakina umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe kuri uyu wa gatatu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya saa kenda zuzuye.

Kuri ubu, ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeje imyitozo aho isanzwe ikorera i Shyorongi, ni imyitozo iri gukorwa n’abakinnyi bose uretse abo yavuze ko bafite ibibazo by’imvune.

Ruboneka Bosco yagize ikibazo cy’imvune cyanatumye atagaraga mu bakinnyi bari gukina umukino wa Espoir yo mu karere ka Rusizi undi ni Mugisha Bonheur wagize ikibazo mu kagombambari mu mukino wi i Rusizi ndetse na Manishimwe Djabell utarabashije gusoza umukino wa Espoir nyuma y’imvune yagize izatuma amara ibyumweru bibiri akurikiranwa n’abaganga.