Print

Bwa mbere Aline Gahongayire yerekanye impeta yambitswe(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 10 May 2022 Yasuwe: 1132

Aline Gahongayire uherutsa gutangaza ko yambitswe impeta n’umukuzi we bitegura kurushinga bwa mbere yayigaragaje.

Ku munsi wahariwe nyina w’umuntu, ababyeyi bashimira Imana yabahaye impano yo kwibaruka abana nabo bagashimira Imana ndetse n’ababyeyi babibarutse.

Ni umunsi uba udasanzwe cyane ku babyeyi bakibaruka nkuko byagiye bigaragara mu byamamare bitandukanye.

Aline Gahongayire yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa amafoto cyangwa se n’ibindi mu masaha 24 gusa yagaragaje ko k’umunsi w’ababyeyi yakiriye impano nyinshi zitandukanye ndetse kuri we abifata nk’umugisha ukomeye, mu byo yagaragaje harimo n’impeta nziza cyane benshi bavuze ko ari iyo yambitswe yari ataragaragaza.

Aline Gahongayire yamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zisana imitima ya benshi ndetse yakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abantu bigahindura ubuzima bwa benshi.