Print

Abateguye igitaramo cya Gospel Stars Live cyatumiwemo Rose Muhando basabye amahirwe ya kabiri

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 10 May 2022 Yasuwe: 221

Uyu muhanzikazi yari yatumiwe mu gitaramo cyabaye muri Werurwe 2022 cyari igitaramo cyo gusoza igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live.

Ni igitaramo cyari kitabiriwe n’abaramyi batandukanye ba hano mu Rwanda barimo Aline Gahongayire, Mbonyi ndetse n’abandi.

Iki gitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi twatumye bamwe bivumbura ndetse na nyuma gikurikizwa amagambo atandukanye atari meza kubera ibyakiranze, uretse kuba abari bitabiriye iki gitaramo baratunguwe n’ibyahabereye n’abahanzi bari kukiririmbamo bagaragaje ko nabo ibyabaye byose byabaye bishya kuri bo batunguwe nk’abandi bafana bose.

Ku wa 9 Gicurasi 2022, Nzizera Aimable uyobora sosiyete yatangije iki gikorwa, yasabye imbabazi ku makosa yabayemo, avuga ko bakwiriye amahirwe ya kabiri ibyanenzwe bigakosorwa

Yabwiye abanyamakuru ko ku nshuro ya kabiri y’iki gikorwa biyegereje Gahunzire Aristide kugira ngo abafashe kugitegura neza kurusha uko cyagenze bwa mbere.

Ahamya ko ubunararibonye bw’uyu musore mu myidagaduro y’u Rwanda, gutegura ibitaramo yizeye ko bizamufasha mu guhindura isura mbi Rwanda Gospel Stars Live ifite mu maso y’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda.

Aristide Gahunzire umenyerewe nk’Umujyanama w’abahanzi ndetse wanakoranye n’inzu za muzika zitandukanye nka The Mane na Kina Music, kuri ubu yamaze kwiyongera mu ikipe isanzwe itegura igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live.

Aristide Gahunzire udahakana ko iki gikorwa cyahuye n’ibibazo bitandukanye byatumye kitagenda neza nkuko byari biteganyijwe, yaboneye umwanya wo gusaba imbabazi abababajwe n’imigendekere itajyanye y’iri rushanwa.

Ati “Inshuro nyinshi iyo twicaranye, tuba tuganira ku kibazo cy’abantu batiteguye gushora amafaranga mu myidagaduro, none n’umwe ujemo ajye yakirizwa imijugujugu? Ntacyo igihe bitagenze neza abantu bafite uburenganzira bwo kubivugaho, ariko mureke tubihe amahirwe yandi turebe ko hari ibyahinduka.”

Rwanda Gospel Stars Live ni igikorwa cyo gufasha abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana guhura n’abakunzi babo, ndetse abakoze neza kurusha abandi bakabishimirwa.