Nyuma y’uruzinduko asoje mu gihugu cya Kenya, Perezida Samia yageze muri Uganda mu ruzinduko rw’iminsi 2 ku butumire na mugenzi we Museveni.
Perezida Samia Suluhu yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda na minisiteri w’ububanyi n’amahanga muri iki gihugu Henry Okello Oryem ari kumwe na minisiteri Rukia Nakadama
Umukuru w’igihugu cya Tanzaniya yahise yerekezwa ku biro by’umukuru w’igihugu ku kibuga Entebbe, aho yakiriwe n’indamutso y’imizinga y’imbunda 21.
Nk’uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda hamwe n’inzu ya Leta ya Tanzaniya babitangaza, uruzinduko rwa Samia rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye muby’ubukungu.
Ubwo aherutse mu gihugu cya Kenya , Perezida Samia yasize ibihugu byombyi Tanzania na Kenya bakuyeho imisoro ku bicuruzwa by’ibihugu byombi ku mupaka ubahuza.
Mugihe uyu muco wa Perezida Samia wa Tanzaniya yabasha kuwusakaza mu bihugu byose by’akarere ka EAC , byakoroshya umuzigo w’ibiciro biri gutumbagira umunsi ku wundi by’umwihariko ku biribwa n’ibikoresho by’ibanze nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.