Print

Mr Rwanda 2022 umwiherero wigijwe inyuma

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 10 May 2022 Yasuwe: 362

Ubuyobozi bw’inteko y’umuco bwagiranye ibiganiro by’ihariye nabateguye irushanwa rya Mr Rwanda barebera hamwe intego y’iri rushanwa aho ryatangiriye n’aho rigeze ubu.

Inteko y’umuco yabashimiye igikorwa cyatekerejwe ndetse kikanashyirwa mu bikorwa gusa basaba abategura iri rushanwa kwigiza umunsi inyuma wari warateganyijwe ko aribwo umwiherero uzatangiriraho kugirango hanozwe imikoranire hagati yabo.

Umwiherero w’irushanwa rya Mr Rwanda wari uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 7 Gicurasi 2022, waje guhagarikwa ku munota wa nyuma kubera iyi nama.

Nyuma y’iyi nama abayitabiriye bemeranyije ko bagiye gufata icyumweru cyo kwiga uko habaho imikoranire mu bikorwa bisigaye bya Mr Rwanda, bityo mu minsi iri imbere hakazaba aribwo hatangazwa gahunda y’ibikorwa bikurikiye by’iri rushanwa.

Byitezwe ko mu cyumweru gitaha aribwo hazamenyekana gahunda ihamye y’irushanwa rya Mr Rwanda.

Uyu mwiherero wahagaritswe mu gihe gito Miss Rwanda ihagaritswe by’agateganyo kubera ibibazo byayijemo.