Print

Abikorera bapfusha ubusa amasezerano u Rwanda rugirana n’ibindi bihugu (MINAFFET)

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 10 May 2022 Yasuwe: 287

Mu kiganiro n’abayobozi b’urugaga rw’abikorera 400 bari mu mwiherero mu karere ka Bugesera, Umujyanama muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb. Monique Mukaruliza yagaragaje ko uretse amasezerano rufitanye n’ibindi bihugu, u Rwanda ruri mu miryango mpuzamahanga itanga amahirwe akomeye ku bikorera.

Icyakora yavuze ko kubyaza umusaruro ayo masezerano yose bisaba kubanza kuyamenya , kuko kugeza ubu abikorera batagira amatsiko y’ibiyakubiyemo bizatuma bashiduka barasigaye nyamara abandi bageze kure bayabyaza umusaruro.

Gusa nanone birasaba ko abikorera bo mu Rwanda bongera ibyo bakora mu bwiza no mu bwinshi kugirango babashe guhatana kuri ayo masoko yose.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda irahamagarira abikorera bo mu Rwanda gukanguka kurushaho bakamenya amasezerano y’ubucuruzi n’ubuhahirane u Rwanda rufitanye n’amahanga ndetse n’amahirwe bakwiye kuyabyaza.

Ni mu gihe iyi minisiteri ivuga ko muri iki gihe dipolomasi y’u Rwanda ishishikajwe n’ububanyi n’amahanga bushingiye ku bukungu, ibizwi nka economic diplomacy mu rurimi rw’icyongereza.