Print

Djihad Bizimana yatanze itariki y’ubukwe nyuma y’umwaka busubintswe

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 10 May 2022 Yasuwe: 760

Muri Werurwe umwaka ushize, ni bwo Bizimana Djihadi yasabye umukunzi we ko byarenga urukundo ahubwo akamwemerera kuzamubera umugore w’isezerano undi nawe akamubera umugabo w’isezerano.

Dalida Simbi nawe usanzwe atuye mu Bubiligi, ntabwo yigeze azuyaza kwemerera Djihadi kuzamubera umugore, cyane ko nawe yari asanzwe yaramwemereye urukundo rutavangiye.

Nyuma y’uko ubukwe bw’aba bombi busubitswe kubera ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 nyamara ubutumire bwari bwasohotse bwerekana ko bwagombaga kuba mu mwaka ushize, Djihadi na Dalida bagiye gukora ubukwe.

Amakuru agera ku UMURYANGO nuko ku wa Kane tariki 12 Gicurasi ari bwo Djihadi azasaba akanakwa Simbi Dalida mu mihango izabera mu Mujyi wa Kigali, mu gihe ku Cyumweru tariki 15 Gicurasi mu Akarere ka Rubavu hazabera imihango yindi y’ubukwe [Réception].

Ku wa Mbere tariki 9 Gicurasi, ni bwo habaye inama ihuza abagore [Umwito] yo gutegura ubukwe, yabereye mu Akarere ka Kicukiro mu rugo rw’ababyeyi ba Dalida.
Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 8 Werurwe 2021, nibwo uyu mukinnyi yasabye umukunzi we ko byarenga gukundana bisanzwe, ahubwo akamubera umugore undi nawe akamubera umugabo,undi arabyemera amwambika impeta.

Bizimana Djihad na Dalda Simbi bagiye kubana nyuma y’imyaka isaga itatu bakundana.Uyu mukunzi wa Djihad yakuriye mu Bubiligi aho yagiye afite imyaka 6.

Urukundo rwa Bizimana Djihad na Simbi rwarushijeho gukomera ubwo uyu mukinnyi yerekezaga mu Bubiligi mu ikipe ya Waasland-Beveren amazemo imyaka isaga 3.

Mbere yo kwerekeza muri MSK Deinze ibarizwa mu Cyiciro cya Kabiri, Bizimana yari amaze imyaka itatu muri Waasland-Beveren nayo yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

Mbere yo kwerekeza ku mugabane w’i Burayi, Djihadi yakiniye amakipe arimo Rayon Sports, Étincelles FC na APR FC yari avuyemo yerekeza muri Waasland-Beveren.