Print

Laurent Bucyibaruta ukurikiranyweho ibyaha bya Jenocide yitabye urukiko mu Bufaransa

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 10 May 2022 Yasuwe: 332

I Paris mu Bufaransa haraye hatangiye urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu majyepfo y’u Rwanda, ushinjwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byisabiye inyoko-muntu.

Ni mu mugambi waguye igihugu cy’Ubufaransa giherutse kwemereramo u Rwanda ko kigiye gukugeza mu butabera abajenocideri bose gicumbikiye, nk’icyiru cy’uruhare Ubufarana bwagize muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994
Laurent Bucyibaruta Ahakana ibyaha aregwa.

Ni we wo ku rwego rwo hejuru cyane mu bahoze ari abategetsi uburanishirijwe mu Bufaransa ku byaha bya jenoside. Abaye uwa kane mu baburanishijwe.

Impirimbanyi zisaba ubutabera zari zimaze igihe zisaba ko aburanishwa.

Bucyibaruta, w’imyaka 78, ufite ibibazo by’ubuzima, ku wa mbere yinjiye mu cyumba cy’urukiko ari mu kagare k’abarwayi anafite inkoni mu kiganza cye.
By’umwihariko, Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza abatutsi babarirwa mu bihumbi guhungira mu ryari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n’uburinzi.

Ariko hashira iminsi nyuma yaho, ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa kane, abatutsi babarirwa mu bihumbi za mirongo bakahicirwa - mu cyabaye kimwe mu bice by’icuraburindi ryinshi mu bihe byaranze jenoside yo mu Rwanda.