Print

Lyon yirukanywe myugariro wayo imuziza "gusura no guseka" abatoza bari kuganiriza abakinnyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2022 Yasuwe: 1028

Amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru ESPN avuga ko myugariro ukomoka muri Brazil, Marcelo yirukanywe mu ikipe ya mbere ya Lyon kubera gukunda gusura no guseka mu rwambariro.

Nkuko ESPN yabitangaje muri Kanama, uyu musore w’imyaka 34 yirukanwe mu ikipe nkuru nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 na Angers.

Marcelo yafashwe aseka ubwo kapiteni Leo Dubois yarimo kugeza ijamboku bakinnyi nyuma yumukino, birakaza umutoza Peter Bosz hamwe n’umuyobozi wa siporo Juninho.

Icyakora, nk’uko amakuru aturuka kuri ESPN abitangaza ngo Marcelo nanone yirukanwe mu ikipe kubera ko yagiye asurira kenshi bagenzi be mu rwambariro akanaseka cyane igihe abayobozi Juninho na Bosz bari kuganiriza abakinnyi.

Marcelo yafatwaga nk’umwe mu bayobozi b’ikipe kandi yari yarasinye amasezerano mashya amezi make yari ashize mbere yuko shampiyona itangira, ariko iyi kipe yavuze ko ibyo yakoze nyuma yo gutsindwa na Angers ari "imyitwarire idakwiriye."

Amasezerano ya myugariro i Lyon yasheshwe mu mpera za Mutarama maze yigira muri Bordeaux.

Bordeaux iri ku mwanya wa nyuma muri Ligue 1 aho irushwa amanota arindwi n’ikipe iri ku mwanya w’umutekano [16] hasigaye imikino ibiri.