Nkuko ibintu byose byazamuye ibiciro abakora umwuga w’uburaya mu Mujyi wa Kigali nabo batangaje ko bazamuye ibiciro kubera ko bakeneye kubaho.
Mu kiganiro n’Igihe bavuze ko badakorera amafaranga menshi ariko iyo bagize amahirwe babona ikibatunga ku munsi.
nk’uko babivuga, bemeza ko ntawe uri kuryamana n’umugabo (kubikora ishuro imwe) atamwishyuye 5000 Frw, mu gihe mbere n’ufite 2000 Frw yabigonderaga, ndetse ngo rimwe na rimwe na 1000 Frw barayafataga.