Print

Hasohotse andi makuru y’umusore wigeze kurega Bamporiki kumwambura

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 10 May 2022 Yasuwe: 3503

Mu kiganiro cy’abanyamakuru cyatambutse kuri TV10 kuri iki cyumweru ku ya 8 Gicurasi 2022 , cyibanze ku ihagarikwa n’ifungwa rya Bamporiki ukurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu yashimangiye ko ari wafashije umusore washinjaga Bamporiki kumwambura bikarangira yishyuwe.
Muri iki kiganiro, Oswald yavuze ko nyuma yo kubona uyu musore atangaje ko yambuwe ndetse Bamporiki akabihakana nawe agakeka ko ari imitego ngo yaje kuvugisha uyu musore amenya ukuri ndetse anamufasha kugeza ikirego cye ku Rwego rw’Umuvunyi Mukuru basanga ari ukuri birangira yishyuwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 yishyuzaga.
Muri Gicurasi 2021 nibwo uwitwa Mucyo Byigero yanditse kuri Twitter ko afite agahinda yatewe n’umwe mubayobozi bakomeye hano mu Rwanda, Bamporiki Édouard.

Uko uyu musore yasabye kurenganurwa

Yanditse ko mu mwaka wa 2019 yakoraga muri hotel imwe mu Rwanda ashinzwe kwakira abantu, ari naho yaje guhurira na Bamporiki, yishimira uburyo akoramo akazi, amusaba ko yajya gukora muri hotel yari agiye gufungura.

Yakomeje ati “Ndamwemerera turaganira, twumvikana ko azajya ampa 100,000 Frw ku kwezi. Icyo gihe naragiye ntangira akazi, turakorana neza, ariko namusaba amasezerano akambwira ko azayampa hoteli imaze gufata umurongo.”

“Hashize ukwezi kwa mbere ntegereza umushahara ambwira kuba nihanganye, ukwezi kwa kabiri nabwo biba uko, ndangije mfata umwanzuro wo kuva mu kazi kuko nabonaga nta gahunda yo kwishyurwa ihari.”

Muri Nyakanga 2020 ngo Bamporiki yamutumyeho umwe mu bakozi be muri hotel ngo aze akomeze akazi, banakemure ikibazo.

Mucyo yakomeje ati “Hanyuma nabwo nkora ukwezi sinishyurwa, ahubwo byongera ideni biba amezi, kugeza uyu munsi ntafata telephone yanjye yewe no kuri WhatsApp yaramblotse.”

“Ese koko birakwiye ko umuntu wakabaye arenganura abantu ariwe ubarenganya ? Icyo nkeneye ni ubutabera.”

Icyo gihe mu gusubiza ubutumwa bwe Bamporiki yanze gushimangira niba ibimuvugwaho atari ukuri, cyangwa niba nta hotel agira ku buryo avuga ko adacuruza.

Gusa mu bundi butumwa yaje kwandika kuri Twitter, yabaye nk’uwita biriya ko ari ugusebanya.

Uzaperereze. Ushakira amaronko mugusebanya arisenya. Ndi mukazi tjr.

— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 18, 2021

Ati “Uzaperereze. Ushakira amaronko mu gusebanya arisenya. Ndi mukazi tjr.”
Icyo gihe Byatumye Mucyo ashyira hanze ubutumwa bandikiranye, ariko nta na hamwe Bamporiki yigeze yemera ko amufitiye amafaranga.

Ahubwo amubwira ko nta masezerano bafitanye, nubwo undi avuga ko bari babyemeranyije mu magambo nk’umunyakiraka.


.

Sorce:UKWEZI


Comments

Francis 10 May 2022

Burya koko kugira ubugabo si ko kuba umugabo. Ni benshi bashatse kwamamara ariko uko byagenda kose,umunsi uba umwe kandi kuri buri wese. Ubu uyu na we arumva yakoze inkuru rero! Niyo mpamvu TV ukorera wowe ntayireba.