Print

Rihanna yateguje abakunzi be bo muri Afurika ko agiye kubagezaho ibirungo by’ubwiza

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 11 May 2022 Yasuwe: 200

Rihanna usanzwe acuruza ibirungo by’ubwiza mu bihugu by’urayi ndetse bikanakundwa na benshi bahamya ko byujuje ubuziranenge, yateguje abakunzi be bo mu bihugu bya Afurika birimo Nigeria, Kenya, Namibia, Botswana, Ghana, Zambia na Zimbabwe ko guhera taliki 27 Gicurasi 2022 bazatangira kugura ibirungo by’ubwiza bya Fenty Beauty na Fenty Skin.

ku wa 8 Nzeri 2017 nibwo uyu muhanzikazi yatangije Fenty Beauty marike y’ibirungo by’ubwiza byo kwisiga.

Uretse kuba Rihanna amenyerewe cyane mu muziki ntago bimubuza no gukora akandi kazi karimo ubucuruzi by’ubwiza.

Rihanna arimo kwitegura kwibaruka umwana we w’imfura