Print

Abimukira mu Bwongereza bari kwihisha,batinye kuzanwa mu Rwanda

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 11 May 2022 Yasuwe: 804

kuri ubu,Imiryango ifasha ivuga ko benshi mu basaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza ubu barimo kwihisha batinya koherezwa mu Rwanda.

Hari ibirego bimaze kugezwa mu bucamanza bw’icyo gihugu birwanya uyu mugambi w’ibihugu byombi, ndetse bisa n’ibyakerereje ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Croix Rouge na Refugee Council bivuga ko gutinya koherezwa byatumye bamwe mu basaba ubuhungiro bakora ibikorwa byo kwibabaza, kandi umwe yagerageje kwiyahura.

Imiryango myinshi ifasha yanenze leta y’Ubwongereza kugambirira kwikuraho inshingano zo gufasha abahahungiye.

Ibiro bya minisitiri w’ubutegetsi w’Ubwongereza i London bivuga ko bikora ibishoboka byose mu kurwanya kwibabaza no kwiyahura.

Hagati aho, kuwa mbere minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza yasohoye raporo ivuga ko bazi ko impunzi z’abatinganyi n’abandi b’amahitamo njyabitsina yihariye bashobora kugirirwa nabi mu Rwanda.

Raporo yabo ivuga ko hari "impungenge ku buryo aba- LGBTQI+ bafatwa" kuko amaperereza yerekanye "gufatwa nabi" kw’abo muri iryo tsinda kwakozwe "akarenze rimwe" mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda yagiye ihakana ibyo kugirira nabi no gufata nabi aba LGBTQI ivuga ko buriwe wese afite uburenganzira ku mahitamo ye. Ubusanzwe imigirire njyabitsina yabo ntacyo amategeko ayivugaho.