Print

Urubanza rwa Micomyiza Jean Paul ukekwaho uruhare muri Jenoside rwasubitswe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 May 2022 Yasuwe: 445

Micomyiza Jean Paul ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yari atuye i Stockholm muri Suède, ari naho yoherejwe mu Rwanda avuye.

Jean Paul Micomyiza woherejwe na Sweden mu mpera z’ukwezi gushize,akekwaho ibyaha byo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gutera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe nk’icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside no gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Yunganiwe n’abavoka batatu barimo Rugwizangoga Marcellin na Me Rudakemwa Jean Felix.

Batangiye bavuga ko kuri uyu wa Kabiri nimugoroba aribwo babonye dosiye, bityo ngo ntibabasha kuyinyuzamo amaso ngo banayiganireho, cyane cyane ku ngingo zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Basabye ko urubanza rusubikwa nibura kugeza ku wa Gatanu, kugira ngo babashe gutegura urubanza neza.

Me Rudakemwa we yashimangiye ko bitewe n’uko dosiye yabonetse kuri uyu wa Kabiri, bahabwa igihe kigereranyije nibura cy’iminsi itanu, ngo baba bamaze kwitegura kunganira Micomyiza nk’uko bikwiye.

Ubushinjacyaha bashyigikiye ko urubanza rwasubikwa, ariko kubera ko rukiri mu cyiciro cy’ifungwa n’ifungurwa hatangwa igihe gito gituma urubanza rwihutishwa.

Umucamanza yemeje ko nk’uko byasabwe n’uruhande rw’uregwa, urubanza rwimuriwe kuwa mbere tariki 16 Gicurasi.

Jean Paul Micomyiza yavukiye i Cyarwa mu Karere ka Huye. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye mu Murenge wa Tumba akaba yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya ‘Applied Sciences’.

Muri Kaminuza yari muri ‘Comité de crise’, itsinda ryari rifite inshingano zo gushakisha no kumenyekanisha abatutsi bagombaga kwicwa, akaba ari muri urwo rwego yagize uruhare muri Jenoside.

Mu 2020 nibwo Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda bwagaragarije Suède, uruhare rwa "Mico" muri Jenoside busaba ko yazanwa mu Rwanda akagezwa imbere y’Ubutabera.